AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego nkuru z’igihugu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ikwakira 2021, yashyize abayobozi bashya mu nzego nkuru z’igihugu, aho Alex Kamuhire yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta asimbuye Obadiah Biraro.

Obadiah Biraro wasimbuwe kuri uyu mwanya yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri Kamena 2011. Mu 2016 Inama y’Abaminisitiri yamwongereye manda y’imyaka itanu nyuma yo kurangiza imyaka itanu igenwa n’itegeko.

Izi mpinduka zikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Perezida Kagame.

Undi wahawe umwanya ni Nadine Umutoni Gatsinzi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana. Mbere y’izi nshingano nshya yari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage.

Ahandi hakozwe impinduka ni mu rwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, aho rwahawe ACP Rose Muhisoni nka Komiseri Mukuru wungirije. Asimbuye Jeanne Chantal Ujeneza wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri Kamena 2020.

ACP Rose Muhisoni yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi rishinzwe Imikoranire ya Polisi n’Abaturage, Community Policing.

Nadine Umutoni Gatsinzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana
ACP Rose Muhisoni yagizwe Komiseri Mukuru wungirije wa RCS
Twitter
WhatsApp
FbMessenger