AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya b’urukiko rw’ikirenga

Ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, byatangaje ko yashyizeho abayobozi bashya b’urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Ukuboza 2019.

Iri tangazo riragira riti ”Ashingiye  ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo (iya 153, iya 86 n’iya 156; None ku wa 4 Ukuboza 2019 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho:

Uwitwa  Dr NTEZIRYAYO Faustin, yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, mu gihe Madame

MUKAMULISA Marie Thérèse, yagizwe umwungirije (Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga).

Dr Nteziryayo yashyizwe kuri uyu mwanya,asimbuye Prof Sam Rugege na ho Mukamulisa Marie Thérèse akaba asimbuye Kayitesi Zainabu Sylvie.”

Dr Nteziryayo Faustin yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda, aho muri yo yabaye Minisitiri w’Ubutabera. Na ho Mukamulisa yari asanzwe ari Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger