AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka muri MINALOC, aho yagize Ingabire Assumpta,Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ni mu gihe Nyirarukundo Ignatienne yagizwe Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Ignatienne Nyirarukundo yahise asimburwa na Assumpta Ingabire kuri uyu mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

Ku rundi ruhande,Perezida wa Repubulika kandi yagize Ignatienne Nyirarukundo Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe gahunda y’imibereho myiza y’abaturage.

Ignatienne Nyirarukundo yari yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage tariki 04 Ugushyingo 2019.

Icyo gihe,Ingabire Assumpta umusimbuye na we yari yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango.

Ignatienne Nyirarukundo yagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe gahunda y’imibereho myiza y’abaturage

Twitter
WhatsApp
FbMessenger