AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Paul Kagame yahaye igisubizo abibwira ko u Rwanda rwaciye Igifaransa

Mu gihe hari benshi bemeza ko ururimi rw’Igifaransa rwaciwe mu Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga ababivuga baba bibeshya cyane, kuko uru rurimi rukoreshwa kandi rukigishwa mu gihugu.

Abasanzwe bavuga ibi bongeye kubura umutwe ubwo Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yatorerwaga kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha igifaransa, mu matora yabereye i Erevan muri Armenia ku munsi w’ejo.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru Patrick Simonin wa TV5 Monde ku mugoroba w’ejo, yemeje ko u Rwanda rutigeze ruca igifaransa, bigashimangirwa n’uko uru rurimi ruri muri eshatu zemewe n’amategeko mu Rwanda, nyuma y’Ikinyarwanda n’icyongereza.

Umukuru w’igihugu yagize ati”Twebwe twagutse mu mitekerereze n’ibikorwa tugiramo uruhare. Icyo twakoze twongeye Icyongereza ku Gifaransa, mu by’ukuri muri amwe mu mashuri mu Rwanda bigisha Igishinwa, bigisha Ikidage.”

Perezida Kagame yavuze ko abavuga ko Igifaransa kitagikoreshwa babiterwa n’uko u Rwanda ruherereye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba uhuriwemo n’ibihugu bikoresha icyongereza, kandi ibi bihugu akaba ari byo ahanini u Rwanda rukorana na byo ubucuruzi.

Yemeza ko abavuga ibi bose nta kuri bafite, ngo kuko ibi atari byo byari gutuma u Rwanda ruhagarika gukoresha Igifaransa burundu.

Ati”“Udushinja ibi aribeshya, nta kuri kurimo. Icyo nakubwira ni uko mu Rwanda dufite ururimi rumwe duhuriyeho arirwo i Kinyarwanda, hanyuma abaturage bacu bakaba bavuga, biga kandi bakigisha Igifaransa n’Icyongereza.”

Magingo aya u Rwanda ni rwo muyobozi w’ibihugu birenga 80 bikoresha Igifaransa, nyuma y’uko Mushikiwabo atorewe kuba umunyamabanga mukuru wa La Francophonie ihuriwemo n’ibi bihugu. Uyu Munyarwandakazi agomba kuyobora uyu muryango muri manda y’imyaka ine, nyuma yo gusimbura Mme Michaelle Jean ukomoka mu gihugu cya Canada.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger