AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Paul Kagame yahawe indi manda yo murwego mpuzamahanga

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahawe indi manda yo kuyobora akanama k’abakuru b’ibihugu na guverinoma kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe rwiga ku iterambere ry’umugabane w’Afurika. AUDA-NEPAD.

Perezida Kagame yatorewe kuyobora uyu mwanya Ejo kuwa Gatandatu tariki ya  8 Gashyantare 2020, mu matora yebereye mu nama ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma yiga kuri gahunda y’icyerekezo 2063 cya AU, izwi nka Presidential Infrastructure Championship Initiative yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia.

Tariki ya 9 Nyakanga 2019 i Niamey muri Niger ni bwo komite nyobozi y’uyu muryango (AU) wemeje itegeko rishyiraho, rikanagana imikorere y’iki kigo cya AUDA-NEPAD (African Union Development Agency-New Partnership for Africa’s Development), gisimbura ihuriro ry’ibihugu by’Afurika rigamije ubufatanye mu iterambere, NEPAD.

Mu ijambo yafashe nk’uko tubikesha urubuga rwa AUDA-NEPAD, Perezida Kagame yavuze ko: “Guhindura gahunda za NEPAD no guhuza ibigo, bikaba AUDA-NEPAD bigaragaza ko ari uburyo bwiza bugeza umugabane ku mpinduka”.

Perezida Kagame agiye kuri uyu mwanya, asimbuye Perezida Macky Sall wa Senegal. Azarangiza izi nshingano mu 2022.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatorewe kuba umuyobozi AUDA-NEPAD

Twitter
WhatsApp
FbMessenger