AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Perezida Paul Kagame yagaragaje amarangamutima ye ku gutsindwa kwa Arsenal

Ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza nyuma yo gutsindwa ku munsi wa mbere wa shampiyona ibitego 2-0 na Branteford Fc ivuye mu cyiciro cya kabiri, Perezida Paul Kagame binyuze ku rubuga rwa Twitter yageneye ubutumwa iyi kipe akunda.

Arsenal yatsinzwe irushwa ku buryo bugaragara imbere y’abafana bari bagarutse kuri stade nyuma y’igihe Covid-19 yaratumye stade zifungwa.

Ku munota wa 22 nibwo ikipe ya Branteford yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe naSergi Canos mu gihe Christian Norgaard yashimangiye itsinzi y’iyi kipe ivuye mu cyiciro cya kabiri ku gitego yatsinze ku munota wa 73.

Benshi mu bafana ba Arsenal ntibishimiye uyu musaruro barimo na nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame wavuze ko iyi kipe nta guhatana n’ubushake ifite.Yavuze kandi ko abafana bayo bakwiriye ibyiza aho gutsindwa umusubirizo kuriya.

Perezida Kagame yagize ati “N’umupira,n’ugutsindwa kwa Arsenal kwa Brentford. Brentford yari ikwiriye gutsinda kandi yabigezeho.Umukino ntiwari ku ruhande rwa Arsenal kandi abafana ntibakwiriye kumenyerezwa ibi.Oya!!!ibi ndabivuga nk’umufana mukuru wa Arsenal.Impinduka zatinze kuza.”

Yakomeje agira ati “Uku gutsindwa kumaze imyaka isaga 10.Kuzamuka no kumanuka ariko kumanuka niko kunini ubu.Ese nta mupangu/gahunda twagira wagira akamaro???.Ikintu cya mbere twarebaho n’uburyo twitwara ku isoko.Abakinnyi tugura ngo badufashe kugera kuri uwo mupangu/gahunda.Imyumvire yo gufata tugenda ntacyo yatugezaho.”

“Ntabwo dukwiriye kwakira kwisegura no kwemera kujya hasi.Ikipe ikwiriye kubakirwa ku ntego yo gutsinda,gutsinda,gutsinda.N’igihe dutsinzwe….ntitube tubyiteze.Ndabizi neza ko twese tuzi uwo uyu mutwaro uremereye usigayeho.Ndakeka ko babizi cyangwa bakaba babyemera!!!.”

Arsenal itsinzwe umukino wa mbere wa shampiyona nyuma yo kwitwara nabi mu mikino yo kwitegura shampiyona itsindwa na Tottenham na Chelsea ndetse ikananirwa na Rangers,ibi bishimangira urwego rwa Arsenal iri hasi haba ku bakinnyi ndetse n’umutoza.

Arsenal yatangiye igaragaza imikinire iciriritse, igiye gukurikizaho imikino 2 ikomeye cyane irimo uwo kuwa 22/08/2021 izakiramo Chelsea yiyubatse cyane n’uwo kuwa 28/08/2021 izasuramo Manchester City.

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger