AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Perezida Paul Kagame yafunguye uruganda rukora Telephone mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Mara Phone rukora telefoni zigezweho za smartphones ruri mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.

Uru ruganda rwa Mara Phone rufite ubushobozi bwo gukora telefoni 1000 ku munsi. Mara Phone imaze kugira amaduka atatu acururizwamo telefoni zayo, KBC, KIC (ahitwaga UTC) n’iririmo gufungurwa mu isoko rya Nyarugenge.

Nyuma yo gutambagizwa urwo ruganda, Perezida Kagame yavuze ko umubare w’Abanyarwanda bakoresha Smart Phone ukiri hasi ari yo mpamvu ngo hagomba kubaho ibiganiro na rwo ku bijyanaye n’ibiciro.

“Abanyarwanda bakoresha Smart Phone ubu baracyari bake kuko bari hafi ya 15%, ariko turashaka ko biyongera. Ni yo mpamvu twifuza kuganira ku biciro ndetse n’ubwiza bw’izo telefone, bityo turebe uko icyo kibazo cyakemuka duhereye ku byo Mara Group yatangiye gukorera hano mu Rwanda”.

“Kuza kwa telephone za Mara bizatuma Abanyarwanda benshi babasha gutunga telefone zigezweho. Izo telefone zifite garanti, kandi ku bazazigura bashobora kuzajya bishyura mu byiciro mu gihe cy’imyaka ibiri”.

Perezida Kagame yashimye iri shoramari ritumye mu Rwanda hatangira gukorerwa smartphones zo ku rwego rushimishije kandi kubigeraho atari ibintu byoroshye, ashimira buri wese wabigizemo uruhare. Yavuze ko iri shoramari rya Mara Group mu Rwanda rije rihasanga irindi, bigaragaza icyizere iki kigo gifitiye u Rwanda n’akarere muri rusange.

Yavuze ko Isi irimo kwihuta cyane kandi kujyana nayo bisaba guhanga udushya, ari nayo nzira u Rwanda rwahisemo, binajyanye no kuba rwariyemeje kubakira iterambere ryarwo ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Uru ruganda rukora ubwoko bubiri bwa Mara Phones aribwo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Mara Phone, Ashish Takkar, avuga ko uru ari rwo ruganda rwa mbere muri Afurika rukora smartphone n’utwuma dusaga igihumbi tuyigize, byose bikabera mu Rwanda kuri uyu ruganda.

Yavuze ko abaturage bari bakeneye telefoni nziza kandi zihendutse zibafasha guteza imbere imibereho yabo, ariko ugasanga muri Afurika bagura ibintu ku masoko bo ntacyo bashyiraho.

Ati “Uyu munsi ni inzozi zikomeye zibaye impamo, atari kuri Mara gusa ahubwo no ku Rwanda na Afurika.”

Telefone zamuritswe zanatangiye kugurishwa ni Mara X, igura ibihumbi 120Frw ndetse na Mara Z, igura ibihumbi 175Frw. Izo telefone ngo zifite umwihariko w’uko ububiko bwazo butajya bwuzura kuko uruganda rwaguze umwanya kuri Google, ngo uwayiguze akaba nta kindi abazwa.

Biteganywa ko mu mezi abiri ari imbere amaduka azaba amaze kuba umunani, ari naho hashobora gukorerwa telefoni zagize ikibazo. Kugeza ubu hamaze kuboneka amasoko atandukanye ya Mara Phone mu bihugu birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya, Angola n’ahandi.

Urwo ruganda rukoresha abakozi benshi b’Abanyarwanda kandi ngo bazakomeza kwiyongera nk’uko byatangajwe n’umuyobozi warwo, Eddy Sebera.
Izo telefone za Mara ngo zikorerwa mu Rwanda 100%, kuko kuva ku ntangiriro kugeza ishyizwe ku ikarito bikorerwa muri urwo ruganda, ndetse ngo hakaba harimo na Laboratwari izigenzura mbere y’uko zijya ku isoko.
Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Imirimo yo kubaka uru ruganda imaze gutwara miliyoni zisaga $50. Uyu munsi rukoresha abakozi bagera kuri 200 b’Abanyarwanda mu mashami atandukanye,

Twitter
WhatsApp
FbMessenger