AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Paul Kagame ayoboye inama idasanzwe y’Abaminisitiri

Kuri uyu wa Gatatu taliki 18 Kanama 2021 umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe.

Iyi nama iragaruka ku ngingo zitandukanye zirimo  gusuzuma aho igihugu kigeze mu gutanga inkingo za Covid19 ndetse n’izindi zirimo ingabo zoherejwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu karere.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda  ikomeje ibikorwa byo gukingira hibandwa cyane ku kubanza abafite ibyago byo kwandura Covid-19 kurusha abandi. Kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 951.795 mu gihugu hose.

Muri iki cyumweru binyujijwe muri gahunda ya COVAX igamije kugoboka ibihugu bikennye mu rugamba rwo gukingira icyorezo kuko byo byakomeje kugorwa no kubona inkingo,  Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye koherereza u Rwanda doze 488.370 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko hafi 50% by’abatuye mu Mujyi wa Kigali bamaze guhabwa urukingo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko hari icyizere cy’uko inkingo zikomeje kuboneka ku bwinshi mu ntangiriro za 2022 abantu baba basubiye mu buzima busanzwe.

U Rwanda ruri kugerageza kwihutisha ikingira rya Coronavirus, aho ubu rumaze gukingira abaturage 8,5%, muri bo 5,4% bahawe dose imwe naho 3,1% bahabwa ebyiri.

Abamotari, abashinzwe umutekano, abanyamakuru n’abandi bafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa bakazahazwa n’icyorezo ndetse n’abarengeje imyaka 40 bashyizwe mu bagomba guherwaho.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger