AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Paul Kagame ategerejwe mu gihugu cya Uganda muri uku kwezi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe mu gihugu cya Uganda mu birori by’ isabukuru y’umuhungu wa perezida Museveni, Lt.Gen Muhoozi izaba kuwa 23 Mata 2022.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame azitabira ibirori by’isabukuru ye y’amavuko, mu butumwa yatanze ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati: “Nejejwe cyane no gutangaza ko data wacu, umukomando ukomeye, Perezida akanaba umuyobozi w’u Rwanda azitabira ibirori by’isabukuru yanjye y’amavuko. Imana ishimwe. Inkotanyi cyane rwose!”

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ndetse akanaba imfura ya Perezida Yoweri Museveni azizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko.ariko yakirwe ku meza na se Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuwa 24 Mata 2022 n’anandi banyacyubahiro bazaba bitabiriye ibyo birori, barangajwe imbere na Perezida Kagame w’u Rwanda Gen Muhoozi ubwe yamaze kwemeza ko azaza kumushyigikira.

Mu bandi batumirwa higanjemo abasirikare bakomeye n’abandi banya cyubahiro batandukanye.

Tariki ya 03 Mata nibwo Gen Muhoozi yari yatangaje ko yifuza gutumira mu birori by’isabukuru ye y’amavuko Perezida Kagame na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Nyuma y’uko Lt Gen Muhoozi ashimangiye ko Umukuru w’igihugu cy’ u Rwanda Paulo Kagame azaza kumushyigikira mu birori by’isabukuru ye y’amavuko, byakuruye imbamutima z’ibyamamare byifuza gubwa amahirwe yo kuzaza kwishimana n’aba bategetsi.

Abamaze kumenyekana ko bazasusurutsa abatumirwa muri ibyo birori harimo umuhanzi w’Umunyarwanda Intor Masamba nk’uko Tweet ya Gen Kainerugaba ibigaragaza.

Abandi ni Chameloen na Bebecool n’abandi batandukanye bakomeje gusaba kuzitabira bagitegereje kwemererwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger