AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Paul Kagame ari kubarizwa i Dar es Salaam muri Tanzania

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yerekeje i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge w’iki gihugu biteganyijwe ko uzizihizwa ku wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021.

Perezida Kagame ni umwe mu bazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize  Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya [Jamhuri ya Muungano wa Tanzania] ibonye ubwigenge.

Perezida Kagame ni uruzinduko rwa mbere agiriye muri Tanzania, kuva Samia Suluhu Hassan yaba Perezida w’iki gihugu asimbuye Dr John Pombe Magufuli witabye Imana muri Werurwe 2021.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ubwo yari  ageze i Dar es Salaam yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.

Kubabyibuka neza muri uyu mwaka nibwo Madam Samia Suluhu  yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali   rwabaye mu ntangiro za Kanama 2021.




Ku wa kane tariki 07 Werurwe 2019, Perezida Paul Kagame yageze muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi, rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, ku birebana n’ukwishyira hamwe kw’ibihugu mu karere.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame i Dar es Salaam
Twitter
WhatsApp
FbMessenger