AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Paul Kagame arasura Amajyaruguru n’Iburengerazuba

Perezida Paul Kagame aragira uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, akazagirana ibiganiro n’abaturage bo muri ibyo bice.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu rwa Perezida l Kagame  ku munsi wa mbere azasura Burera- Musanze, uwa kabiri asure Rubavu – Rutsiro, asozereze kuri Nyamasheke – Karongi.

Kuri ubu muri utwo turere Abayobozi baho n’urubyiruko batangiye gutunganya aho umukuru w’igihugu azanyura ndetse no kureba uko bazakira umukuru w’Igihugu.

Biravugwa ko  urubyiruko rwa Musanze rwatangiye gutunganya aho bazakirira Perezida Kagame kuri Stade ya Busogo ahari Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Perezida Kagame  yaherukaga gusura intara y’Amajyepfo, aganiririza abaturage baho muri gahunda yo kwegera abaturage dore ko baba bamukumbuye cyane baza kubwinshi kumusanganira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger