AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Paul Kagame aragenderera aba Nyamagabe kuri uyu wa kabiri

Kuri uyu wa kabiri ku wa 16 Gashyantare 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame azasura akarere ka Nyamagabe mu ruzinduko rwa mbere rugamije kuganira n’abaturage azaba akoze kuva umwaka wa 2019.

Ni nyuma y’imyaka igera kuri ibiri Perezida Kagame atagera muri kano karere yaherukaga kugeramo muri Kamena 2017 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mbere yo kujya i Nyamagabe, Perezida Kagame kuri uyu wa mbere yabanje guca mu karere ka Huye, aho yagiranye ibiganiro n’abavuga rikijyana basaga 600 bo mu ntara y’Amajyepfo.

Magingo aya i Nyamagabe imyiteguro irarimbanyije mu rwego rwo kwakira umukuru w’igihugu.

Uwamahoro Bonaventure uyobora akarere ka Nyamagabe avuga ko bishimiye Perezida Kagame uri bubagenderere kuri uyu wa kabiri, bityo agasaba abaturage kumugaragariza urugwiro n’ibyishimo byo kuba yabageneye umwanya wo kubasura.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe avuga kandi ko uyu ari wo mwanya wo kugaragariza Perezida Kagame ibyifuzo by’abaturage ngo iterambere rirusheho kwiyongera birimo “ibikorwa remezo twifuza nk’imihanda, inganda zo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ibindi.”

Byitezwe ko Ab’i Nyamagabe bazagaragariza umukuru w’igihugu aho bageze biteza imbere, ndetse bakanamugaragariza ibibazo bibugarije kugira ngo bibashe gushakirwa umuti.

Perezida Kagame yaherukaga i Nyamagabe muri 2017 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger