AmakuruPolitiki

Perezida Museveni yirukanye abakuru n’abatasi mu by’umutekano nyuma y’ibyabereye Arua

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yirukanye ku mirimo abayobozi bane bakuru b’inzego z’umutekano za Uganda ndetse n’abatasi, nyuma y’imvururu zabereye muri Arua mu cyumweru gishize.

Ku wa mbere w’icyumweru gishize gishize ubwo Perezida Museveni yari muri Arua mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wo mu ishyaka rye rya NRM, imwe mu modoka z’abashinzwe kumurinda zatewe amabuye. Ibi byakurikiwe n’itabwa muri yombi ry’abakeka kugira uruhare muri iki gikorwa, harimo n’umudepite Bobi Wine ukomeje gutuma abantu bacika ururondogro.

Mu bandi bongeye kubigenderamo, harimo Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Arua Jonathan Musinguzi , Edward Mugweri wari ushinwe ubugenzacyaha muri kano gace, Emmanuel Mugisha wari ushinzwe umutekano w’imbere muri aka gace cyo kimwe na Elly Tugaine wari ushinzwe umutekano w’imbere mu karere.

Isezererwa ry’aba bayobozi ryemejwe na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni usanzwe uri umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, mu itangazo yasohoye ku mugoroba w’ejo ku wa mbere.

Muri iri tangazo, Perezida Museveni avuga ko abayobozi pa polisi muri aka gace bahagaritswe, nyuma yo kunanirwa guhagarika ibikorwa byakozwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Amakuru avuga ko Emmanuel Mugisha wari ushinzwe umutekano w’imbere muri Arua yamaze guhabwa iminota 30 yo kuba atakihabarizwa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger