AmakuruPolitiki

Perezida Museveni yeruye avuga impamvu Gen Kale Kayihura yafunzwe

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yatangaje ko icyatumye Gen. Kale Kayihura afunghwa ari uko yishe amategeko agenga akazi ke agashora abasivile mu kazi k’ubutasi.

Perezida Museveni yanenze Gen.Kale Kayihura wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi kuba yarakoze amakosa akomeye agakoresha abasivili ubutasi bwa Polisi, ibintu avuga ko bitesha agaciro imiterere ya polisi. Icyakora ngo nta byinshi yigeze atangaza ku buryo Gen Kayihura yakoze aya makosa.

Ibi Museveni yabitangarije mu nama y’umuhezo yagiranye n’Abadepite tariki ya 27 Kamena 2018, muri iyi nama kandi Abadepite babajije Museveni impamvu Betty Nambooze akiri ku buyobozi kandi nyamara ubuzima bwe butameze neza.

Mu kubasubiza, Perezida Museveni yavuze ko Betty Nambooze afite uburenganzira bwo kujya mu Buhinde kwivuza nkuko Daily Monitor yabitangaje.

Muri Mata 2018 nibwo Perezida Museveni uyoboye Uganda kuva yabona ubwigenge yakoze impinduka mu nzego zo hejuru z’umutekano aho yakuyeho IGP Kale Kayihura ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi yari amazeho imyaka igera kuri 13.

Bivugwa ko Perezida Museveni yirukanye Gen. Kale Kayihura ku buyobozi bukuru bwa Polisi amushinja amakosa mu kubungabunga umutekano mu gihugu dore ko wari muke abantu bapfa bya hato na hato. Ibi bijyanye n’abantu bakomeye bamaze iminsi bicwa muri Uganda ngo bikekwa ko hari uruhare yaba yarabigizemo kuko bishinjwa abantu be ba hafi.

Gen Kayihura yafashwe mu byumweru bibiri bishize ariko Igisirikare cya Uganda gikomeza guhakana ko afunze, kivuga ko yahamagajwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo ariko impamvu yabyo ikaba itarigeze itangazwa.

Gen. Kale Kayihura ufunzwe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger