PolitikiUtuntu Nutundi

Perezida Museveni yerekanye uko yarasanaga mu rugamba rwo kubohora Uganda (Amafoto)

Perezida w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yongeye kwerekana ko yari umuhanga ku mbunda, ubwo yerekanaga uburyo yarasanaga mu myaka y’1980 ubwo yari ayoboye urugamba NRM yarwanaga kugira ngo ibohore igihugu cya Uganda.

Ibi Perezida Museveni yabikoze kuri uyu wa gatatu ubwo yari mu mwiherero w’ishyaka rye rya NRM, ari kumwe n’abadepite basanzwe ari abarwanashyaka be. Ni umwiherero wabereye mu karere ka Kyankwanzi gaherereye rwa gati muri Uganda.

Mu mafoto Perezida Museveni usanzwe ari umugaba w’ikirenga yasangije abamukurikira kuri Twitter Teradignews.rw yabashije kubona, agaragara mu myenda ya gisirikare ari hasi ku butaka, mu mwambaro wa gisirikare arasa.

Mbere y’uko Museveni arasa, we n’abari bamuherekeje babanje gukora urugendo rurerure n’amaguru bava ahitwa Kaapa berekeza Kyankwanzi. Ni urugendo rureshya na Kilometero eshatu n’igice.

Ku bwa Museveni, ngo urugendo we na bariya badepite bakoze ni urwibutso rw’intambara y’amateka barwaniye mu ishyamba bahanganye n’ubutegetsi bwa Idd Amin Dada na Milton Obote hagati y’umwaka wa 1980 na 1986.

Ati” Nk’umugenzo, nayoboye intumwa za rubanda mu rugendo rwa Kilometero eshatu n’igice rwavaga Kaapa rwerekeza Kyankwanzi, ku kiraro cy’uruzi rwa Mayanja. Uruzi rwa Mayanja ni umupaka karemano ugabanya Kyankwanzi na Nagaseke. Mu gihe cy’intambara y’ishyamba, twawabukaga n’ubwato cyangwa amaguru.”

“Uru rugendo ntirutwibutsa gusa ingendo twakoze mu gihe cy’intambara y’ishyamba, ahubwo runatuma abayoboke bacu basubiza amaso inyuma bakibuka ibikorwa twakoze mu rwego rwo guteza imbere igihugu cyacu. Nanone ni umwitozo ngororamubiri mwiza cyane.”

Abanya-Uganda babonye umukuru w’igihugu cyabo arasana bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ibyinshi bigaragaza ko bashimishijwe n’ibyo Perezida wabo yakoze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger