AmakuruPolitiki

Perezida Museveni yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kugera ikirenge mu cy’u Rwanda i Cabo Delgado

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kohereza ingabo mu ntara ya Cabo Delgado ho muri Mozambique, mu rwego rwo gutanga umusada mu guhashya ibyihebe bimaze igihe byarayiyogoje.

Museveni yemeje aya makuru kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’itangazamakuru, nyuma y’uruzinduko Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yagiriye muri Uganda kuri uyu wa Gatatu.

Yavuze ko Uganda imaze igihe iha Mozambique ubufasha bw’ibikoresho, ko ariko bibaye ngombwa yanemera kohereza Ingabo za UPDF muri Cabo Delgado.

Ati:”Buri gihe tuvugana na Perezida (Nyusi) kandi twiteguye gukora icyo dushoboye cyose kugira ngo tubafashe. Igihe cyose turiteguye. Ikibazo cy’umutekano kiramutse kidakemuwe, twanatanga izindi ngabo’’.

“Dufite umutwe umaze igihe kirekure uhungabanya Cabo Delgado kandi ntabwo byemewe. Afurika y’Iburasirazuba ikwiriye kugira icyo ikora nk’uko twabigenje muri Congo. Ubwire abahoze mu ngabo hariya (muri Mozambique) ko duhari kandi ko ari ikibazo cy’igenamigambi cyonyine ngo harebwe igikwiye gukorwa’’.

Museveni yavuze ko ibyihebe bigitangira kuyogoza Cabo Delgado yamenyeshejwe iki kibazo, gusa Uganda iha Mozambique ubufasha bw’ibikoresho bwonyine kuko atashakaga kohereza muri kiriya gihugu abasirikare bake bo kwiyerekana gusa.

Yunzemo ati:’’Ubungubu duhugiye muri Somalia aho dufite abasirikare 6,000 na RDC aho twohereje 4,000. Nabwiwe ko ikibazo kiri gukemurwa, ariko nikititabwaho neza kandi tukaba twararangije ikibazo cya Congo, tuzohereza ingabo (muri Mozambique)’’.

I Cabo Delgado aho Uganda ivuga ko yiteguye kohereza ingabo zayo u Rwanda ruhafite ingabo zirenga 1,000 zagiye mu bikorwa byo guhashya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Shabaab.

Ingabo z’u Rwanda kuva zagera muri iyi ntara muri Nyakanga umwaka ushize zifatanyije n’iza SADC ndetse na Mozambique zashoboye kwambura ibyihebe ibice byinshi byari byarigaruriye, ku buryo abaturage bari barahunze bashoboye gusubira mu ngo zabo.

Cyakora cyo hari uduce duke ibyihebe bigitezamo umutekano muke nyuma yo kuduhungiramo, n’ubwo ibikorwa byo kubihiga bigikomeje.

Perezida Nyusi yavuze ko Ingabo zasubije neza ibitero by’ibyihebe ari na yo mpamvu abanya-Mozambique bakiri hamwe.

Na we yemeje ko Uganda imaze igihe iha Mozambique ubufasha bw’ibikoresho bushimishije nyuma yo kumenyesha Museveni ikibazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger