AmakuruImyidagaduro

Perezida Museveni yashimishijwe na Miss wa Uganda wubahirije inama yamugiriye

 

Ku mugoroba w’ejo, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni n’umuryango we bafatanye ifunguro na Quiin Abenakyo, Nyampinga wa Uganda uheruka kwegukana ikamba rya Nyampinga w’umugabane wa Afurika. Uyu mukobwa na we yari kumwe n’abagize umuryango we.

Iri funguro ryafatiwe mu rugo rwa Perezida Museveni ruherereye ahitwa Rwakitura.

Ni ku bw’isezerano Perezida Museveni yari yarahaye uyu mukobwa ubwo yamwakiraga mu biro bye biherereye Entebbe. Perezida Museveni yasezeranyije Nyampinga wa Uganda ko bazafatana ifunguro iwe mu rugo mu rwego rwo kumushimira byimazeyo kubera ishema yahesheje Uganda.

Perezida Museveni yishimiye ko Nyampinga wa Uganda yakoze ibyo yamusabye ubwo bahuraga nyuma gato y’uko ava mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi yaberaga mu Bushinwa. Ubwo uyu mukobwa yabonanaga na Perezida Museveni, yamusabwe ko yakogosha imisatsi nk’iy’Abahinde yari afite agasigarana umusatsi we karemano.

Kuba uyu mukobwa yabonanye n’umukuru wa Uganda afite umusatsi we w’Abanyafurika, byamushimishije[Museveni] cyane bituma anerekanira amarangamutima ye kuri Twitter.

Ati” Ubwo twahuriraga Entebbe, nagiriye Abenakyo inama yo kugumana umusatsi we karemano. Nejejwe cyane no kuba yarazirikanye iyo nama akongera kwisubiza ikimuranga nk’Umunyafurika. Imana yaremanye Abanyafurika uburanga, bityo nta mpamvu yo kugira ikindi babwongeraho cyangwa ngo babuvangire.”

Perezida Museveni kandi yijeje Abenakyo ubufasha azakenera bwose mu mishanga ye, anamwifuriza ishya n’ihirwe ku ngoma ye nka Nyampinga wa Uganda n’uwa Afurika.

Abagize umuryango wa Abenakyo bari kumwe na Perezida Museveni cyo kimwe na Janet Museveni.
Nyampinga wa Uganda yahaye umudari Perezida Museveni.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger