AmakuruImyidagaduro

Perezida Museveni yashimagije Miss Abenakyo wazamuye ibendera rya Uganda mu Bushinwa

Perezida wa Uganda Museveni, yashimagije Nyampinga wa Uganda Quiin Abenakyo witwaye neza agatsinda bagenzi be bari bahatanye  ku rwego rwa Afurika muri Miss World ndetse anagira inkunga atanga.

Nyampinga wa Uganda, Quiin Abenakyo yitwaye neza aboneka mu bakobwa batanu ba mbere muri Miss World 2018 binamuhesha kuba Miss World Africa, ibi ni ubwa mbere byari bibayeho mu mateka ya Uganda.

Iri rushanwa ryabereye i Sanya mu Bushinwa, ageze muri Uganda yakiriwe na Perezida Museveni mu biro bye biri Entebbe. Quiin Abenakyo yari aherekejwe n’ababyeyi be.

Nkuko bigaragara mu butumwa Perezida Museveni yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yashimishijwe n’uburyo uyu mukobwa yitwaye ndetse yemeza ko ari igisobanuro cy’umukobwa mwiza kandi ufite ubwenge.

Yagize ati :”Muri uyu mugoroba nakiriye Miss Uganda akaba yaranatsindiye kuba Miss World Africa Quiin Abenakyo mu biro byanjye i Entebbe, Namushimiye cyane kuba yaritwaye neza no kuba aherutse kurangiza amasomo ye …..Ni igisobanuro nyacyo cy’Ubwiza bushingiye ku bwenge…”

Perezida Museveni yakomeje avuga ako Abenakyo yamubwiye ko afite umushinga wo gufasha urubyiruko maze na we nka Perezida avuga ko Leta ya Uganda izafasha abategura Miss Uganda.

yagize ati: “Yambwiye ko afite umushinga wo gukorera ubuvugizi urubyiruko cyane cyane abakobwa, Abenakyo ni umukobwa mwiza kandi guverinoma izafasha abategura Miss Uganda kugira ngo imishinga yabo igende neza.”

Ariko kandi Perezida Museveni yanenze Miss Abenakyo kubera ko ngo yari afite imisatsi yise ko ari iyabahinde amusaba ko yazashyiraho umusatsi karemano ugaragaza umunyafurika nyawe.

“Uko namubonye, yari yambaye imisatsi y’abahinde. Namugiriye inama ko yagumishaho umusatsi we karemano. Tugomba kwerekana ubwiza bw’abanyafurika mu buryo bwa Karemano nta kwigana iby’abandi. ”

Uyu mukobwa akigera i Kampala ku kibuga cy’indege avuye i sanya mu bushinwa, yakiriwe n’abantu benshi bari bamwishimiye kuko yahesheje ishema igihugu cyabo, ntibyamworoheye guhisha amarangamutima ye kuko ikiniga cyaramufashe ararira.

Abenakyo, ni we Nyampinga wa Uganda mu 2018/2019. Uyu mukobwa w’imyaka 22, akomoka ahitwa Mayuge District mu Burasirazuba bwa Uganda. Yavutse muri Gashyantare 1996, se ni Umugande witwa Charles Sembera na nyina Alice Kyamulesire ukomoka muri Mayunge district.

Yatorewe kuba Nyampinga wa Uganda ku itariki ya 10 Kanama 2018 mu birori byabereye muri Kampala Sheraton mbere y’uko ajya muri Miss World mu Bushinwa.

Yamusabye kugira umusatsi karemano

Akigera ku kibuga cy’indege Entebbe yasazwe n’ibyishimo ararira

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger