AmakuruPolitiki

Perezida Museveni yasabye imbabazi abasizwe iheruheru na ya nkangu yahitanye abarenga 40(Amafoto)

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yaraye asuye abaturage bo muri karere ka Bududa gaherereye mu burasirazuba bwa Uganda, gaherutse kwibasirwa n’inkangu zikomeye zahitanye ubuzima bw’abantu 44 zikanasiga iheruheru abatari bake.

Iki kiza cyabaye mu ijoro ryo ku wa kane w’icyumweru gishize ubwo Perezida Museveni yari i Londres mu Bwongereza, aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga yari igamije ku kwiga ku bucuruzi bw’inyamaswa butemewe n’amategeko.

Perezida Museveni yiseguye ku b’i Bududa ku kuba yabasuye akererewe, gusa abizeza ko leta y’igihugu cye igiye gukora ibyihutirwa mu rwego rwo guhashya burundu iki kibazo kimaze kuba karande muri kano gace. Mu byihutirwa Museveni yijeje aba baturage, hari uko abatuye mu manegeka bagiye kwimurwa vuba na bwangu bagatuzwa ahantu hatekanye.

Museni yavuze ko hari hakozwe igenamigambi ry’ukuntu aba bantu bakurwa aha hantu mu minsi yashize, gusa akaza gucibwa intege n’abayobozi mu nzego z’ibanze muri kano gace, ibintu yasabiye imbabazi aba baturage.

“Nagushijwe hasi n’abantu. Nsabye imbabazi ku bwabo. Igenamigambi ryamaze gukorwa kandi abantu bemeye kwimuka. Gusa birasa n’aho habuze ubufatanye. Ibi ndabisabira imbabazi, tugiye kubikemura vuba na bwangu.”

Museveni yavuze kandi ko Miliyari 8 z’amashiringi ya Uganda zateganyirijwe ibiza mu myaka 10 ishize zigiye gukoreshwa mu kwimura aba b’i Bududa, gusa yibutsa aba baturage ko badakwiye gusagararira ibintu bimwe na bimwe Imana yashyize ahantu, urugero nko guhinga ku misozi ihanamye.

Museveni yiyongereye kuri Depite Bobi Wine na we wasuye aba bantu ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Ibi se byo ndabikemura nte mwokagire Imana mwe?
Museveni n’agakoni akora imiserebeko mu cyondo.
Museveni ari kumwe n’abayobozi batandukanye i Bududa.
Mbese ni uku byagenze? Reba na hariya hakurya disi!
Bamwe mu banyeshuri bagize amahirwe yo kubonana na Perezida.
Uyu muhindo ko wazanye imbaraga nyinshi ra?
Ndasaba imbabazi…
Bobi Wine na we yasuye ab’i Bududa ku wa gatandatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger