AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Museveni yahishuye byinshi ku ifungwa ry’umupaka wa Gatuna

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi, bitabujije ubucuruzi gukomeza gukorwa n’ubwo bwakozwe mu buryo butizewe buzwi nka  magendu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ingabo z’ibihugu bikomeye by’I Burayi na Amerika , barimo uhagarariye USA, Ubudage, Ubwongerezam, Ubuholandi, Bolivia n’abandi .

Perezida Museveni avuga ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka munini wanyuragaho ibicuruzwa bitabujije ubucuruzi mu Karere gukomeza gukorwa.

“Ntushobora guhagarika ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ubinyujije mu gufunga umupaka. Iyo uwufunze abantu bacuruza magendu.”

Aba basirikare baganiriye na Perezida Museveni , The ChimpReports ivuga ko bari bamaze icyumweru bari mu rugendoshuri muri Uganda biga iterambere ryayo n’imibanire yayo n’amahanga.

Perezida Museveni yavuze ko igihe u Rwanda rwafungaga umupaka wa Gatuna Uganda yahisemo kohereza ibintu byayo mu bindi bihugu byo mu karere birimo  Sudani y’Epfo, DR.Congo, Kenya na Tanzania.

Uyu mupaka wa Gatuna ugifungwa u Rwanda na Uganda byateranye amagambo buri gihugu gishinja ikindi gushaka kugihungabanyiriza umuutekano. U Rwanda rwafunze uyu mupaka ruvuga ko  rutafunze umupaka wa gatuna rugamije guhima Uganda, ahubwo ngo rwabikoze rugamije gukora imirimo yo kuwusana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger