Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Museveni yagabweho igitero Imana ikinga akaboko

Mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kanama imodoka yari irimo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yarashwe n’abantu batari bamenyekana imwe mu zari zimuherekeje irangirika ariko Museveni ntiyagira icyo aba.

Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Polisi muri Uganda Emilian Kayima, yavuze ko iki gitero cyagabwe kuri Perezida Museveni cyabereye mu mujyi wa Arua ubwo bageragezaga gutatanya abigaragambyaga.

Kurasa imodoka Museveni yari arimo kwaje gukurikira iraswa ry’uwari umushoferi wa Depite Bobi Wine  witwa Robert Kyagulanyi ndetse Bobi wine akaba yavuze ko ari Polisi ya Uganda yamurashe izi ko ari Bobi wine irashe. Yarashwe mu gihe bari bari kwamamaza umukandida wigenga mu matora yo gusimbuza umudepite wari uhagarariye agace ka Arua na we wishwe mu minsi ishize.

Mu itangazo Emilian Kayima yashyize hanze, yavuze ko imodoka za Perezida Museveni zarashweho n’abatari bamenyekana ahagana saa 6:30 z’umugoroba ku isaha yo muri Uganda.

Nkuko bigaragara mu mafoto ,  hagaragara ikirahure cy’imodoka Perezida Museveni yari arimo gisa n’icyamenaguritse aho avuga byabereye.  Kubera ko imodoka agendamo n’izimurinda zikozwe ku buryo zitinjirwamo n’amasasu, uku kumeneka ntibyageze imbere ngo bikomeretse Perezida Museveni cyangwa ngo abe yahasiga ubuzima.

Bayirashe ibirahuri birameneka
Bitewe n’uko iyi modoka ifite urukuta rukumira amasasu byatumye Museveni ntacyo aba

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger