AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Perezida Magufuli yatangije icyunamo cy’iminsi 3 nyuma y’abagera kuri 64 baturikanwe n’imodoka

Nyuma y’impanuka y’imodoka itwara esanse yabaye ejo kuwa Gatandatu taliki ya 10 Kanama 2019, yaturitse igahitana abarenga 61,Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, yashyizeho iminsi itatu y’icyunamo ku gihugu cyose cyo kunamira abahitanwe nayo.

Iyi mpanuka yabereye mu gace kazwi nka Morogoro yakomerekeyemo abantu 70 mu gihe 64 aribo bamaze gutangazwa ko bitabye Imana.

Itangazo ryaturutse mu Biro bishinzwe Itumanaho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko iki cyunamo cyahereye ku wa Gatandatu kikazagera ku wa Mbere.

Muri iki gihe cy’icyunamo, ibendera ry’igihugu rizururutswa ndetse itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika azohereza Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa, i Morogoro kugira ngo amuhagararire mu muhango wo gushyingura abaguye muri iyi mpanuka.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byatangaje ku wa Gatandatu nijoro, Polisi yabaruraga abantu 64 bamaze guhitanwa n’iyi mpanuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger