AmakuruInkuru z'amahanga

Perezida Kim Jong-un yongeye kugaragara mu ruhame

Kim Jong-un, umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru, yagaragaye mu ruhame bwa mbere nyuma y’iminsi 20 yari ishize, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya leta y’icyo gihugu.

Ibiro ntaramakuru KCNA bitangaza ko uwo mutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru yatashye ku mugaragaro uruganda rukora ifumbire.

Byongeraho ko abantu bari bitabiriye ibyo birori byo gutaha urwo ruganda “bateye hejuru bamwishimiye” ubwo yahagera ku munsi w’ejo ku wa gatanu.

Iryo tangazwa ryo kongera kugaragara mu ruhamwe kwe bwa mbere kuva yagaragara ku gitangazamakuru cya leta ku itariki ya 12 y’ukwa kane ryakurikiye amakuru yahwihwiswaga ku isi ko ubuzima bwe butameze neza muri iki gihe ndetse ko ashobora kwitaba Imana.

Igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru cyahise gitangaza amashusho agaragaza Kim Jong Un akata agatambaro gatukura nk’ikimenyetso cy’uko afunguye urwo ruganda ku mugaragaro.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger