AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kim Jong Un yifotoje ifoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Perezida wa Korea y’Amajyaruguru Kim Jong Un yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ku isi yifotoje ashagawe n’ingabo ze z’abasirikare b’abagore bagaragara nk’abari kurira mu gihe we yari abarimo hagati yisekera.

Mu ifoto yashyizwe ahagaragara n’urwego rw’igihugu rushinzwe itangazamakuru muri Korea y’Amajyaruguru aba bagore bambaye impuzankano imwe isa, bogoshe kimwe, ingofero zimwe kandi zisa basa n’abari kurira mu gihe ari we mugabo wenyine ubarimo kandi wambaye ukwe yisekera ari nabyo byatangaje abantu batandukanye bibajije icyo yabikoze ashaka gusobanura.

Ibi yabikoze mu ruzinduko yari yasuyemo umutwe w’abasirikare w’abagore ugize itsinda 5492 (Unit 5492) uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’iki guhugu kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2019.

Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong Un (Hagati) akikijwe n’ingabo ze z’abagore

Perezida Kim Jong Un nyuma yo kwishimisha mu mafoto ashagawe n’aba bagore yakomeje ajya kwifotoreza mu bikoresho bya gisirikare.

Ibi abikoze nyuma y’iminsi mike agaragaye aterana amagambo na mugenzi we Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump kuri Twitter nyuma y’aho Perezida Trump avugiye ko nta biganiro  by’ubwumvikane yiteguye kugirana na Perezida Kim mu gihe Leta ya Korea y’Amajyaruguru yaba itaretse igeragezwa ry’intwaro z’ubumara.

Gusa nyuma aba bagabo bombi baje guhura bagirana ibiganiro bishingiye kuri Diplomacy hagati ya Leta ya Korea na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho banagiranye ubwumvikane n’ubufatanye mu bya gisirikare n’ubwo aba bombi bahoze barangwa no guhangana mu myaka ishize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger