AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kenyatta wa Kenya ari mu ruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yageze i Kigali hano mu Rwanda, yaje mu ruzinduko rw’akazi.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, Perezida Kenyatta yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Richard Sezibera.

Nyuma yahise yerekeza i Gabiro mu karere ka Gatsibo, aho yasanze Perezida Kagame uri kuhakorera umwiherero hamwe n’abandi bayobozi barenga 250. Byitezwe ko ba Perezida Kagame na Kenyatta baza kugirana ibiganiro.

Perezida Uhuru Kenyatta akigera i Kanombe.
Perezida Kenyatta akigera i Kanombe yakiriwe na Minisitiri Richard Sezibera.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger