AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yongeye kwitabira Car Free Day nyuma y’imyaka 2 atayijyamo (Amafoto)

 

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu bitabiriye siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ugushyingo, nyuma y’imyaka ibiri yari ishize atayitabira.

Car Free Day yabaye kuri iki Cyumweru, yitabiriwe n’abatuye mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho mu mihanda yagenwe ibinyabiziga birimo imodoka na moto byari byakumiriwe.

Abayitabiriye uyu munsi kuva saa Moya za mu gitondo kugera saa Yine, bubahirizaga amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma ya siporo ndetse n’igihe cyose bibaye ngombwa.

Amafoto yashyizwe kuri Twitter n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu yerekana Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, bagenda n’amaguru mu mujyi rwagati ahazwi nka Car Free Zone.

Perezida Kagame yaherukaga kwitabira iyi Siporo rusange mu mwaka wa 2019.

Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; kubashishikariza kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.

Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo irakorwa.

Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

Perezida Kagame yifatanyije n’abatuye i Kigali muri Car Free Day yo kuri iki cyumweru
Minisitiri Munyangaju na Meya Rubingisa bari mu bifatanyije n’Umukuru w’Igihugu muri Car Free Day

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger