AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga kubufatanye bwa Afurika n’u Burayi

Perezida Kagame yageze i Vienne muri Autriche aho yitabiriye inama mpuzamahanga azayobora  yiga ku bufatanye bwa Afurika n’u Burayi.

Iyi nama Perezida Kagame nk’umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe azayiyobora afatanyije na Chancelier w’iki gihugu Sebastian Kurz nawe wari mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize.

Iri huriro rya Afurika n’u Burayi riteganyijwe kuwa 18 Ukuboza 2018. Rizibanda ku bufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bw’imigabane yombi.

Chancelier wa Autriche , Sebastian Kurz kuri ubu niwe uhagarariye akanama gashinzwe iby’umubano w’umugabane wa Afurika n’u Burayi aherutse i Kigali tariki 7 Ukuboza aho yaganiriye ku myiteguro y’iryo huriro no ku mubano hagati y’ibihugu byombi ni ukuvuga u Rwanda na Autriche.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko muri iri huriro hazaganirwa ku bintu bitandukanye birimo ishoramari n’ubufatanye bushobora gukomeza guhuza Afurika n’u Burayi, kugira ngo iyi migabane ikomeze kugana ku iterambere ntawe usigaye inyuma.

Perezida Paul Kagame yamaze kugera  i Vienne muri  Autriche
Twitter
WhatsApp
FbMessenger