AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mpinduka za Afurika

Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bwa Afurika yamaze kugera i Accra mu gihugu cya Ghana, aho yitabiriye inama yiga ku mpinduka zageza umugabane wa Afurika ku iterambere rirambye.

Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kotoka giherereye i Accra mu murwa mukuru wa Ghana, perezida Paul Kagame yakiriwe na Visi-Perezida w’iki gihugu Mahamudu Bawumia.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya Kabiri irahuriza hamwe impuguke n’abashabitsi batandukanye barebera hamwe uko bakongera ingufu mu guhanga imirimo, kuzamura ishoramari n’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki zigamije impinduka.

Perezida Kagame azatanga ikiganiro muri iyi nama kivuga ku mpinduka zikwiye umugabane wa Afurika mu rwego rwo kugira ngo ubukungu bw’abatuye uyu mugabane burusheho kwiyongera.

Ni inama izatangira ku munsi w’ejo ikazamara iminsi ibiri.

Iyi nama itegurwa n’ikigo giharanira impinduku z’Ubukungu bwa Afurika ACET(African Center for Economic Transformation), ku nshuro ya mbere ikaba yabereye i Kigali mu Rwanda muri Werurwe 2016.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger