AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yitabiriye inama ya 38 ya SADC

Perezida Paul Kagame  yageze i  Windhoek, muri  Namibia kuri uyu wa kane taliki ya 16 Kanama 2018 aho yitabiriye Inama ya  SADC  ibaye ku nshuro yayo ya 38 .

Perezida Kagame uyoboye umuryango wa  Afurika  yunze Ubumwe  akigera ku kibuga cy’indege cya Hosea Kutako International Airport yakiriwe  na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Namibia , Netumbo Nandi-Ndaitwah , nyuma yaho yakirwa na  Perezida wiki gihugu , Hage Geingob wanakiriye iyi nama mu gihugu ayoboye.

Iyi nama ya SADC ya 38 , Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yatumiwemo nk’umushyitsi w’imena, iteganyijwe gutangira ku wa 17 na 18 Kanama 2018. Ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere ibikorwa remezo no kongerera urubyiruko ubushobozi mu iterambere rirambye.”

Ikindi cy’itezwe muri iyi nama , ni uko ku munsi wo gusoza iyi nama  Perezida wa Namibia Hage Geingob, azafata inkoni y’ubuyobozi bwa SADC kuri ubu ifitwe na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Abakuru bibihugu bamaze kugera  muri  Namibia barimo; Perezida wa Zambia, Edgar Lungu;  Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi; Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Tom Thabane. Perezida mushya wa Zimbabwe, Emmerson  Mnangagwa n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

SADC (Southern African Development Community), igizwe n’ibihugu 15  birimo Namibia, Tanzania, Angola, Botswana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lesotho, Malawi, Madagascar, Mauritius, Mozambique,Afurika y’Epfo, Seychelles, Swaziland,  Zambia na Zimbabwe.

 

Perezida Kagame akigera ku kibuga cy’indege cya Hosea Kutako International Airport yakiriwe  na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Netumbo Nandi-Ndaitwah,
Perezida Kagame yanakiriwe na Perezida wa Namibia Hage Geingob.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger