AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi

Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame yageze i Berlin mu Budage aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri, y’ihuriro mpuzamahanga ryiga ku guteza imbere ishoramari ku mugabane wa Afrika, rizwi nka G20 compact with Africa.

Iyi nama biteganyijwe ko izaba igizwe n’ibice bibiri, kimwe kizahuza abakuru b’ibihugu bayitabiriye n’abashoramari ‘G20 Investment Summit’ mu gihe ikindi kizahuza abakuru b’ibihugu.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 26 Kanama 2021, irahuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa.

Nk’uko bigaragara kuri twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, iyi nama azahuriramo n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika.

Kugeza ubu ibihugu 12 bya Afurika ni byo biri muri iri huriro ari byo Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Morocco, Rwanda, Senegal, Togo na Tunisia.

Iri huriro riyobowe n’u Budage bufatanyije na Afurika y’Epfo, nka kimwe mu bihugu bigize ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku isi.

Ubwo iyi nama yabaga mu 2019, Perezida Kagame yabwiye abayitabiriye ko igihe kigeze ngo bashore imari mu Rwanda no muri Afurika kuko ubu uyu mugabane uberanye n’ishoramari ry’amahanga.

Inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, yatangijwe mu 2017, mu gihe u Budage bwari buyoboye iri huriro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger