Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yifatanyije n’abanyarwanda mu gitaramo cy’umwaka mushya (Amafoto)

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abantu b’ingeri zitandukanye mu mugoroba wo gusoza umwaka wa 2019 no kwinjira mu wa 2020, wabereye muri Kigali Arena i Remera.

Abantu barenga 1000 nibo bari bitabiriye ubutumire bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za leta, abikorera, abadiplomate, abakorera imiryango mpuzamahanga inyuranye, abahanzi, abakinnyi b’umupira n’izindi nshuti n’imiryango.

Uyu mugoroba w’ubusabane watangiye ahagana saa mbiri kuko abantu batangiye kugera muri Kigali Arena ahagana saa moya. Muri iyi stade hari hateguwe mu buryo bunogeye ijisho, intebe zayo ziticaweho zashyizweho amahema ku buryo zitagaragara, ndetse mu mpande zayo imbere mu kibuga hashyizwe imitako myiza yatumaga umuntu atakeka ko ari mu kibuga.

Perezida Kagame yageze muri Kigali Arena, asaba abantu kwisanzura bagasabana, abafite amakoti bakayikura kugira ngo atabavuna, akababuza kwishimira ibyagezweho mu mwaka wa 2019.

Perezida Kagame yavuze ko ibyagezweho bitanga icyizere ko umwaka wa 2020 uzaba mwiza kurushaho.

Yagize ati “Ibyabaye mu 2019 kugeza ubu birambwira ko ibiri imbere ari byiza kurushaho, ndagira ngo mbibashimire, umwaka uko uza ukazana ibyiza kurusha ushize ntabwo bipfa kuba gusa, biba kubera ko abantu babigize gutyo. Ndabashimira rero ibyiza byose twagezeho kandi bitari bike.”

Yavuze ko nubwo ibintu byose bitaba byaragezweho ijana ku ijana, ibyagezweho biri ku rwego rwiza yagereranyije n’umunyeshuri watsindiye ku manota yo ku rwego rwo hejuru yise A.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bateye intambwe nziza kandi ndende, igomba gukomeza.

Ati “Nagira ngo muri izo mpamvu murabizi Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda ko u Rwanda rutera amahirwe, inshuti zacu n’Abanyarwanda bagira amahirwe pe! Twagize amahirwe mu 2019 twateye intambwe nziza, ndende tugera kuri byinshi turifuza gukomeza.”

Nyuma y’ubu butumwa, abantu bahawe umwanya barasangira, babyina mu muziki unogeye amatwi wavangwaga na DJ Miller.

Perezida Kagame yazengurutse mu bantu bose bari bitabiriye agenda abasuhuza, nyuma yaba we, Madamu Jeannette Kagame n’abo mu muryango we nka Ange Kagame n’umugabo we biyunga ku bandi basabana babyina.

Byageze saa sita z’ijoro abantu barasohoka bajya hanze bareba uburyo mu bice bitandukanye bya Kigali harimo guturitswa ibishashi by’umwaka mushya. Hafi ya Kigali Arena haberaga icyo gikorwa kuko byaturikirijwe muri Stade Amahoro.

Ibirori byagannye ku musozo ahagana saa kumi z’igitondo ariko bigaragara ko abantu bishimye bidasanzwe.

Perezida Kagame n’umuryango we bacyesheje igitaramo cy’umwaka mushya muri Kigali Arena

Hari hatumiwe abantu batandukanye
Jules Sentore, Igor Mabano na Buravan bari bahari 

DJ Miller ni we wavangaga imiziki
Byari ibyishimo kuri Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney
Hari abantu bagera ku 1000
Perezida Kagame na Madamu mu mugoroba wo gusangira muri Kigali Arena
Perezida kagame yavuze ko hari byinshi byiza byagezweho mu mwaka dusoje

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Abahanzi n’abanyamakuru batandukanye bari batumiwe
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo

Harashwe ibishashi by’umuriro mu ijoro ry’umwaka mushya
Mushikiwabo aganira na Sentore Jules

Perezida Kagame yavuze ko ibyagezweho bitanga icyizere ko umwaka wa 2020 uzaba mwiza kurushaho.

Amafoto: Village Urugwiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger