AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yemeza ko kuzahura umubano wa Afurika n’u Burayi ari akazi kakabaye karakozwe kera

Perezida Paul Kagame yemeza ko ingufu zirigushyirwa mu kuzahura umubano w’umugabane wa  Afurika n’u Burayi ari akazi kakabaye karakozwe kera gusa  kuri ubu umubano wa Afurika n’u Burayi utangiye kugera kure.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) kuri ubu yagaragaje ko hakwiye kubakwa uburyo bushya burenga ibitandukanya ibihugu ahubwo hakimakazwa umurage uhuriweho.

Ku mubano mushya wa Afurika n’u Burayi Perezida Kagame yavuze ko“Intego yacu ni uko umubano mushya hagati y’u Burayi na Afurika ugaruka ku isoko ukwiye kubaho no kubaka inzego zikenewe zizawufasha kuramba.”

Perezida Kagame yemeza ko kubana neza kwa Afurika n’u Burayi ari inyungu za bose , ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ihuriro rihuje Afurika n’u Burayi, ryatangiye i Vienne muri Autriche kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018.

Muri iyi nama Perezida Kagame yavuze ko impande zombi(Afurika n’uBurayi) zidakwiye guheranwa n’ayo mateka atari meza.

“Turashaka kurenga amateka yaturanze, tukanirengagiza bimwe mu byo ibihugu byacu bitagiye byumvikanaho ariko twubakira ku byiza by’amateka duhuriyeho.”

Perezida Kagame avuga kandi ko mu gihe isi irimo guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye, abimukira n’imihindagurikire y’ikirere, hakwiye kubaho imikoranire ihamye yo guhangana nabyo.

Ati “Ntidukwiye guha urwaho inyungu z’igihe kubera politiki cyangwa ngo tudindizwe n’ibibazo dufitanye.

Perezida Kagame afatanyije na Chancelier wa Autriche Sebastien Kurz mu kuyobora iri huriro rya Afurika n’Uburayi, yavuze ko iryo huriro rigamije kuvugurura uwo mubano mu buryo bw’igihe kirekire.

Perezida Kagame, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na Chancelier Kurz biteguye ihuriro rya Afurika n’u Burayi

Perezida Kagame na Kenyatta baganira

Abayobozi bakuru bitabiriye inama y’ihuriro rya Afurika n’u Burayi bahuriye mu isangira ryateguwe na Chancelier Kurz
Perezida Uhuru Kenyatta (hagati) nawe yitabiriye inama y’ihuriro rya Afurika n’u Burayi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger