Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yemeye ubwegure bwa Uwizeyimana Evode na Dr. Isaac Munyakazi

Bidasubirwaho, Dr. Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi na Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ntibakiri abaminisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’uko Perezida Kagame yemeye ubwegure bwabo.

Ku wa 6 Gashyantare 2020 nibwo Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bw’aba bagabo bombi ahita ashyikiriza Perezida wa Repubulika ari nawe wari warabashyize muri iyi myanya inyandiko zabo zisaba kwegura muri Guverinoma.

Ubutumwa bwatangajwe ku rukuta rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, buvuga ko “Ku wa 12 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yamenyesheje abari Abanyamabanga ba Leta, Bwana Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi, ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeye ukwegura kwabo.”

Aba bagabo bombi magingo aya batangiye gukurikiranwa n’urwego rw’ubutabera ku byaha bitandukanye ndetse ubu dosiye ya Uwizeyimana yamaze kugera mu bushinjacyaha ari nabwo bugomba kuyiregera urukiko agatangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo cyangwa bukaba bwafata umwanzuro wo kutayiregera. Dr Munyakazi we aracyakorwaho iperereza.

Ukwegura kwa Uwizeyimana Evode kwakirijwe yombi n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, nyuma y’uko asunitse umugore ushinzwe umutekano mu kigo Isco Security Limited, wari mu kazi ke ku nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Uyu Mukamana Olive yavuze ko Uwizeyimana “yanyuze aho basohokera ubwo njye njya kumuyobora ngo mwereke ko anyura aho binjirira aho kugira ngo anyure aho binjirira nibwo yanteye ikintu mu gatuza ndagwa.”

“Ntabwo nari ngiye kumusaka, ahubwo njye nashakaga ko aca mu cyuma hanyuma nkabona ahari ikibazo, niba ari ibyo afite mu mufuka kugira ngo menye ko nta kintu kibi yinjiranye.”

Uyu mugore wasunitswe na Uwizeyimana yari amaze iminsi mike yibarutse, yararize umwanya munini ariko mugenzi we bari bakoranye aza kumugoboka aba ari nawe ubaza Uwizeyimana uwo ariwe kuko bari batamuzi.

Ati “Mugenzi wanjye yaramukurikiye aho yari agiye mu cyuma amufungiranamo, aramubwira ngo sinemera ko usohoka utambwiye uwo uriwe nibwo yamubwiraga ko ari Minisitiri.”

Gusa ngo Uwizeyimana yabateye ubwoba ko agiye kumenyesha ubuyobozi bwabo bukuru mu gihe bataba bemeye ko ikibazo kirangiriye aho kuko ngo barengereye bakamukingirana.

Dr. Munyakazi Isaac we yeguye akurikiranweho uburiganya mu bizamini bya leta bisoza umwaka wa 2019, ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza, nubwo amakuru ahamya ko nyir’ubwite yemera ibyo aregwa ndetse akanabisabira imbabazi.

Ni umusonga wiyongereye mu rubavu rw’uru rwego rw’uburezi rusanganywe ibibazo kandi rugira ingaruka ku bantu benshi, ndetse ibyabaye bisiga icyasha gikomeye uburezi no ku hazaza h’igihugu.

Munyakazi ashinjwa ko yagize uruhare mu buriganya bwatumye hari ishuri ryari mu myanya yo hejuru y’ijana mu bizamini bisoza amashuri by’umwaka ushize, arangije arishyira mu myanya 10 ya mbere ku rwego rw’igihugu.

Bivugwa ko yabikoze abifashijwemo n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) aho bikekwa ko yahawe ruswa n’umuyobozi w’iryo shuri kugira ngo bikorwe.

Ibi bije nyuma y’aho hari amashuri yari yagaragaje impungenge ku rutonde rw’ibigo icumi bya mbere, aho bifite amanota abyemerera kubamo ariko bikaba bitagaragaraho.

Uwizeyimana Evode yari yararahiriye inshingano nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko [umwanya utari usanzwe muri iyo minisiteri], ku wa 4 Ukwakira 2016. Mbere yo kwinjira muri Guverinoma yari asanzwe ari Komiseri muri Komisiyo yo kuvugurura amategeko.

Dr Munyakazi Isaac we yinjiye muri Guverinoma mu Ukwakira 2016. Yahageze avuye muri Kaminuza ya Kigali yinjiyemo mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, yahakoze nk’ushinzwe ireme ry’Uburezi muri iyi kaminuza, nyuma aza kuba umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu n’Imicungire y’Ubucuruzi (Dean of the Faculty of Business Management and Economics) akabifatanya no kwigisha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger