Amakuru ashushyeIkoranabuhanga

Perezida Kagame yayoboye inama yabereye ku biro bikuru bya Facebook

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye inama yabereye ku biro bikuru bya Facebook mu mujyi wa San Francisco ya Komisiyo y’umurongo mugari w’Itumanaho (Broadband Commission).

Muri iyi nama, Perezida  Kagame yasabye ko hanozwa uburyo butuma abakoresha nabi ikoranabuhanga bakurikiranwa, kuko uyu munsi umuntu ashobora kuryifashisha mu guteza ibibazo kandi akiyoberanya.

Kagame agaruka ku bitangazwa hifashishijwe ikoranabuhanga bishobora no guteza izindi ngaruka, yavuze ko iyo nama iza kugezwaho raporo y’akanama ku mutekano w’abana kuri internet, bakanaganira ku ishyirwaho ry’akanama kayobowe na UNESCO, kita cyane ku magambo y’urwango n’amakuru ashobora kuyobya abantu.

Ati “Ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga bubanzirizwa n’ibikorwa byo kwambura abandi ubumuntu binyuze mu gukwirakwiza ibitekerezo bishakira impamvu ubwo bwicanyi. Ni yo mpamvu ibintu nk’ibi bivugwa kugira ngo turebe uko twabikumira.”

“Twagize ibihe nk’ibyo mu gihugu cyanjye mu myaka 25 ishize. Ni yo mpamvu duharanira ko ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri bitagira umwanya mu baturage bacu.”

Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda nta internet yari ihari mu 1994, ariko amacakubiri yigishishijwe, ku buryo gukwirakwiza urwango bitafatwa nk’ibintu bya vuba bishozwa n’imbuga nkoranyambaga.

Gusa ikoranabuhanga ry’uyu munsi ryahinduye byinshi mu buryo bubiri, ubwa mbere ni uko ryihutisha ibintu bikagera ku bantu benshi mu gihe gito, icya kabiri ni uko usanga ibintu hari ubwo biba, ubikoze ntahite agaragara.

Perezida Kagame ati “Abantu bateza ibibazo bashobora kubikora ntibagaragare, bikaba byafatwa nk’ibyaha bisanzwe by’ikoranabuhanga. Ntabwo dukeneye amategeko n’amabwiriza bidasanzwe kuri iki kibazo cyangwa ngo habe impamvu yo kubangamira ubwisanzure bw’ibanze cyangwa uburyo bwo kugera ku murongo mugari, ibyo byadindiza iterambere kandi bikarushaho kwimakaza ubusumbane.”

“Icyo dukeneye ni uburyo bwo gushyira mu bikorwa amategeko yacu, ndetse abantu bakabazwa ibyo bakorera ku ikoranabuhanga nk’uko bigenda igihe bataririho.”

Perezida Kagame kandi yasobanuye ko uburyo abantu bagera ku murongo mugari bigomba kugendana n’ibikorwa remezo, avuga ko hari byinshi birimo gukorwa mu kugira ngo Isi yose izabe ihuriye ku murongo mugari w’itumanaho mu 2030.

Perezida Paul Kagame yanagiranye ibiganiro na Sheryl Sandberg, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Facebook.

Iyi nama ngarukamwaka yabaye ku nsanganyamatsiko yo guhindura ahazaza h’umurongo mugari w’itumanaho hagamijwe iterambere rirambye.

Perezida Paul Kagame yanagiranye ibiganiro na Sheryl Sandberg, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Facebook.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger