AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yayoboye inama idasanzwe y’Abaminisitiri ifatirwamo ingamba zo guhangana na Omicron

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru yayoboye inama idasanzwe y’Abaminisitiri yasuzumiwemo ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ni inama yateraniye muri Village Urugwiro.

Ibiro by’Umukuru byatangaje ko iyi nama yari igamije “gusuzuma ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, mu gihe Isi ihanganye na vurusi nshya yihinduranyije ya Omicron OMS yagaragaje nk’ihangayikishije.”

Ku wa 24 Ugushyingo ni bwo ubu bwoko bushya bwa COVID-19 bwa Omicron bwagaragaye mu bihugu byiganjemo ibya Afurika y’Amajyepfo, ndetse n’ibihugu by’u Bubiligi, Israel na Hong Kong.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryagaragaje ubu bwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije nk’ubuhangayikishije.

Kuri ubu ibihugu bitandukanye byatangiye gufata icyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege ziva n’izijya mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Eswatini, Lesotho, Botswana, Zimbabwe na Malawi mu rwego rwo gukumira iriya virusi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byafashe izi ngamba dore ko sosiyete yarwo ya RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava mu bya Zimbabwe na Afurika y’Epfo berekeza i Dubai.

Guhera kuri iki cyumweru kandi abagenzi baturuka hanze y’igihugu bagomba kujya babanza guca mu kato k’amasaha 24 bari muri Hoteli.

Byitezwe ko uretse izi ngamba inana y’abagize Guverinoma ishobora gushyiraho izindi ngamba zo guhangana na kiriya cyorezo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger