AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yavuze uko ari umunyamahirwe mukuba afite abari n’abategarugori mu buzima bwe

Perezida Paul Kagame yagarutse ku buryo ari umwe mu bagira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwe, uhereye ku bamubyara, ugakurikizaho uwo bashakanye, uwo yabyaye ndetse n’ukomoka ku wo yabyaye.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021 mu Ihuriro Ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri, ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.  uyu mwaka ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe.

Iri huriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”;

Perezida Kagame ni kuri ubu ni sekuru w’umwana w’umukobwa wabyawe n’umukobwa we Ange Kagame. Yavuze ko ari amahirwe atangaje kuba abo wabyaye na bo babyara hungu na kobwa kuko iyo uvuze umukobwa udasiga umuhungu ndetse wavuga umugore ukaba uvuze n’umugabo.

Perezida Kagame yavuze ko imyaka 25 ishize, hari byinshi yafashije mu kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda.

Yashimiye abari n’abategarugori babaye ku isonga ry’igitekerezo kijyanye n’ubumwe bw’u Rwanda binyuze muri Unity Club.

Yagize ati “Abagore nta wabura gukomeza kubashimira ndetse nizera ko muri ibyo byose ari ibigaragara n’ibindi tubatezeho byinshi biri imbere, ndagira ngo mbisubiremo ko mufata umwanya uhagije mu buzima bwacu natwe tukabona imbaraga tukubakiraho.”

Yakomeje ashimangira ko iyo uvuze umugore uba uvuze umugabo n’iyo uvuze umugabo uba uvuze umugore kuko ari magirirane nubwo mu buzima buri wese hari ubwo agira uruhare rw’akarusho nk’uko bimeze ku bagore bihariye gutanga ubuzima no kubusigasira.

Ati: “Buri wese agira ibyo ngibyo mu buzima bwe ku giti cye ariko biba byiza kurusha iyo twuzuzanyije. Nanjye ndi mu bagira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwanjye, uhereye ku bakubyara, ugakurikizaho uwo mushakana, ugakurikizaho aho mubyara ndetse wagira amahirwe abo mubyara na bo bakabyara abakobwa.”

Yavuze ko ayo mahirwe yo kugira abo bose biri mu bimufasha kubaho neza no gukora neza akandi kazi kose ashinzwe nk’Umukuru w’Igihugu.

Ati “Igihe kimwe ubwo ni hanze mu kazi gasanzwe, abakuyobora igihe cyose bikaba abo mubana. Abo tubana nyine nabavuze, guhera ku bakubyara, uwo mwashakanye, uwo mubyara n’abo babyara.”

“Kugeza ubu ndacyafite ayo mahirwe amfasha no mu kandi kazi nshinzwe. Namwe ayo mahirwe ndayabifuriza kandi murayafite ariko ushobora kugira amahirwe ntunamenye ko uyafite. Icyo mvuga rero, abafite ayo mahirwe bakaba bayazi banabizi, dukomereze aho, abayafite ariko ntibabimenye, babimenye.”

Yavuze ko abafite ayo mahirwe ntibashake kuyamenya, bakwiriye gufashwa ku buryo bagira ubushake bwo kuyamenya.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi ku Isi bagaragaje umwihariko wo guha agaciro gakomeye bari n’abategarugori barenga kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda ndetse bagiye bafungurirwa amahirwe yagutse mu nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu uhereye mu Muryango ukageza mu buyobozi bukuru bw’Igihugu.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari mu bayobozi biswe ibirangirire (Champions) mu guteza imbere uburinganire, aho mu mwaka wa 2016 yatoranyijwe mu Abakuru b’Ibihugu 10 bayoboye ubukangurambaga bwo guteza imbere no gushyigikira umugore n’umukobwa mu iterambere, bwamenyekanye nka Gahunda ya “HeForShe”.

Twabitsa ko iyi Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umugabo n’umugore ari magirirane ndetse ko we ku giti cye agira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwe

Perezida Kagame yavuze ko mu buzima bwe bw’akazi, yagize abari n’abategarugori bamuyobora igihe kimwe, agira n’abamuyobora igihe cyose.

Madamu Jeannette Kagame hamwe n’abandi bari mu buyobozi bukuru bwa Unity Club bakata umutsima w’isabukuru

Byari ibyishimo ku bayobozi batandukanye bagize Unity Club
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari gushayaya. Inyuma ye ni Uwacu Julienne
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abari n’abategarugori ari abantu bakwiriye gushimirwa no guhabwa agaciro

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger