AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yavuze ko Kabila yari yarangiye RwandAir kujya muri DRC, akomoza no ku mubano w’u Rwanda na Uganda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemeje ko kuri ubu umubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uhagaze neza nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi agiriye ku butegetsi anemeza ko hari byinshi  byiza bimaze kugerwaho hagati y’ibi bihugu byombi.

Aganira n’Ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage, umunyamakuru yamubajije niba nyuma y’aho yitabiriye umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi, niba bizatuma umubano w’ibihugu byombi urushaho gutera imbere.

 

RwandAir yatangiye gukora ingendo zayo zerekeza i Kinshasa kuya 17 Mata 2019, aho yakiranwe ibyishimo bikomeye ku mpande z’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibimaze gukorwa bishimishije, aho yatanze urugero rwa Sosiyete y’indege y’u Rwanda, RwandAir kuri ubu ikorera ingendo zihuza Kigali na Kinshasa, ikintu avuga ko ubutegetsi bwa Joseph Kabila bwari bwaranze.

Yagize ati “Nk’urugero, twasabye Perezida Kabila ko isosiyete yacu ya RwandAir yazajya ikora ingendo ziva i Kigali zijya Kinshasa, ariko yarabyanze. Ntabwo nigeze menya impamvu yabyo. Byari  ibya politiki. Ku butegetsi bya Tshisekedi, bemeye  izo ngendo z’indege.

Ubu abayikoresha ni benshi cyane. Buri gihe indege ihora yuzuye, ku buryo tudafite izihagije. Icyo ni ikerekana  ikintu kiza. Ubu turi gutegura ubufatanye mu by’umutekano ku buryo twarwanya abahungabanya umutekano w’ibihugu byacu baciye ku mipaka yacu.”

Mu minsi ishize Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yasabye kwinjira mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Kagame akaba yavuze ko ashyigikiye icyo gitekerezo, aho asanga byagira akamaro gakomeye.

Yagize ati “Ndatekereza ko ari ikintu kiza. Igihe igihugu cyo muri Afurika gisabye kujya mu muryango nk’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ntekereza ko ari ikintu twakwishimira, kuko ari inyungu tuba tugize nk’igihugu ndetse n’akarere muri rusange.”

Perezida Kagame yanabajijwe ku kibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi, avuga ko iyo ikibazo gihari hatabura kuba ingaruka haba mu bukungu no mu bucuruzi ndetse n’ahandi.

Avuga ko ibibazo ntaho bitaba ku isi hose, ariko biza bikagera bikanarangira.

Yashimangiye ko byose biterwa na Leta ya Uganda itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse ikanafunga, ikanabahohotera bikabije.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose bukagaragariza Leta Uganda ibyo bibazo ariko ntigire icyo ibikoraho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger