AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yavuye mu modoka yari yitwayemo asuhuza abaturage i Nyamata (+AMAFOTO)

Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Mbere , Perezida Kagame ubwo yari mu muhanda uva mu Bugesera agana i Kigali yahagaze mu muhanda asuhuza abaturage ba Bugesera.

Kurubuga rwa Twitter hagaragaye amafoto Amafoto yerekana  Perezida Paul Kagame ari mu mujyi wa Nyamata mu Bugesera asuhuza abaturage nk’uko ajya abikora rimwe na rimwe iyo ageze muduce dutandukanye tw’igihugu aba yasuye abaturage.

Umukuru w’igihugu  ubwo aheruka mu Karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba , yerekeza muri aka karere yahagaze mu gace ka Mahoko agenda n’amaguru asuhuza abaturage.  Ubwo yari mu ntara y’amajyaruguru nabwo Perezida Kagame yavuye mu modoka asuhuza abaturage , ibintu abaturage bishimira nk’ikimenyetso cyo kwicisha bugufi akaberaka ko bari kumwe.

Umwe mu baturage bari i Nyamata abicishije kurubuga rwa Facebook yanditse avuga ko Umukuru w’Igihugu yamaze iminota igera kuri 15 yavuye mu modoka agenda n’amaguru asuhuza abaturage.

Abaturage bari benshi baje gusuhuza Perezida Kagame
Umukuru w’igihugu kandi yagezeho ava mu modoka yari yitwayemo atembera mu baturage
Abaturage bamusuzaga bati: ” Ntugasaze muzehe wacu!”
Perezida Kagame ubwo aheruka murugendo rw’iminsi itatu asura abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’u Burengerazuba, yatunguye abaturage bo mu Mujyi wa Musanze ubwo yavaga mu modoka akabasuhuza.
Ubwo yari ageze mu Mujyi wa Musanze  yerekeza i Rubavu , Umukuru w’Igihugu yahagaze asuhuza abaturage benshi bari bahari, nabo bamugaragarije ibyishimo.
Perezida Paul Kagame yageze kuri Mahoko ava mu modoka agenda n’amaguru asuhuza abaturage bari bamutegereje ari benshi ngo bamusuhuze.
Aha ni i Mahoko mu Karere ka Rubavu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger