AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yatangiye iminsi mikuru asabana n’imbwa ze

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifashishije amafoto ari gukina n’imbwa ze avuga ko akunda cyane, yifuriza Abanyarwanda kugira iminsi mikuru myiza isoza umwaka.

Ni mu butumwa Umukuru w’igihugu yanyujije kuri Twitter ye.

Ati: “Umuryango wanjye nanjye turabifuriza mwese iminsi mikuru myiza isoza umwaka.”

Perezida Kagame yunzemo ko iminsi mikuru ye yayitangiye neza, ashimangira ko akunda imbwa ze.

Muri ayo mafoto Perezida Kagame agaragara akina n’imbwa ze ebyiri mu busitani bw’iwe mu rugo.

 

Ejo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukuboza ni bwo Abakristo bo mu Rwanda n’Isi yose bazizihiza Umunsi mukuru wa Noheli, mbere y’icyumweru kimwe ngo bizihize ubunani.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger