AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yatangaje impamvu amavugurura muri AU yihutirwa cyane

Ubwo yatangizaga inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango w’Afurika yunze Ubumwe , kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018.Perezida Kagame uyoboye uyu muryango yavuze ko intego amavurura ya AU afite intego yo guha Afurika ingufu n’ahazaza heza ha baturage bayo.

Yagize ati “Intego y’iyi nama idasanzwe ni ukwihutisha amavugurura muri AU. Ibibera ku ku mu gabane ndetse n’ahandi hose ku isi bitwereka impamvu aya mavugurura yari akenewe. Intego ni imwe: Guha Afurika ingufu no guha abaturage bacu ahazaza habakwiriye.”

Yakomeje avuga ko uyu munsi uyu muryango ugeze kure amavugurura akenewe, kandi aho ugana hagaragara nubwo hakiri byinshi bikeneye gukorwa.

Uretse kuba umuyobozi wa AU, Perezida Kagame yanashinzwe kuyobora umushinga w’amavugurura muri uyu muryango mu rwego rwo gutuma urushaho kugeza Afurika ku iterambere riramba.

Yanavuze ko mu nama yo ku wa Gatandatu taliki ya 17 Ugushyingo 2018 haganirwa ku bitekerezo byatanzwe bigamije kugira Komisiyo ya AU urwego rutanga umusaruro kandi rukorera ku ntego muri iki gihe no mu kizaza, bijyanye n’intego yatumye amavugurura muri AU atangizwa.

Kimwe mu byo komisiyo ishinzwe gukora aya mavugurura yamaze kugeraho, harimo gufasha uyu muryango kwishakamo amafaranga akoreshwa aho guhanga amaso ku nkunga gusa.

Uyu muryango uheruka no gutangaza ko ibihugu 12 muri 22 bikenewe kugira ngo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA atangire kubahirizwa, byamaze kuyemeza burundu.

Ni amasezerano y’amateka yemejwe ku wa 21 Werurwe 2018, ubwo ibihugu 44 bihuriye muri AU byashyiraga umukono kuri ayo masezerano, mu nama idasanzwe y’uyu muryango yabereye i Kigali.

Azashyiraho isoko rizahuriza hamwe abaturage basaga miliyari 1.2 z’abaturage rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari.

Perezida Kagame ashingiye ku buryo ibihugu by’Afurika byashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), yizera ko ubumwe mu bihugu bya Afurika ugeze kure.

Yashimiye inzego zose zikomeje gukora ibishoboka kugira ngo aya mavugururwa agerweho. Perezida Kagame yanifurije gukira vuba Perezida wa Gabon, Ali Bongo umaze iminsi arwariye muri Arabie Saoudite.

Muri iyi nama kandi Perezida Kagame yihanganishije Tanzania na Malawi ku rupfu rw’abasirikare barindwi babo baguye mu butumwa bw’amahoro muri iki cyumweru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu muhango wo gufungura inama idasanzwe ya 11 y’Afurika yunze Ubumwe,
Twitter
WhatsApp
FbMessenger