AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Perezida Kagame yasubije zimwe mu mbogamizi abahanzi bahura nazo. (+ AMAFOTO)

Urubyiruko rw’ingeri zose na Perezida Paul Kagame bahuriye muri Intare Conference Arena i Rusororo mu kiganiro  kizwi nka #MeetThePresident bakaba baganiriye ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ibibazo urubyiruko rwagiye rubaza umukuru w’igihugu.

Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’urubyiruko rusaga 2500 , Abahanzi bari bitabiriye iki kiganiro babajije ikibazo bahura nacyo mu muziki wabo  maze Igor Mabano, umunyamuziki akaba n’umwarimu ku ishuri rya muzika ryahoze ku Nyundo abwira Perezida Kagame ko bagifite ikibazo cy’aho bakorera ibitaramo bitewe n’uko kenshi bifungwa biturutse ku rusaku n’amasaha akuze ndetse n’uko bafashwa mu kubyaza umusaruro ibihangano byabo.

Aha Igor Mabano  yasabye umukuru w’Igihugu kubona ahantu bajya bakorera ibitaramo hisanzuye,  yagize ati: ” Ikindi kibazo ni ikijyanye n’ibitaramo dutegura ( concert) muri rusange, rimwe na rimwe birahagarikwa kubera amasaha cyangwa se aho byakorewe bitewe n’urusaku, turifuza kubona Salle  nibura twakoreramo ibitaramo”

Umukuru w’igihugu mu gusubiza uyu muhanzi , yavuze ko kuba ibitaramo bihagarikwa byo ntacyo yabikoraho kuko buri kintu kigomba kuba mu gihe cyagenywe, ku kijyanye no kuba nta hantu hisanzuye ho kubera ibitaramo ho yamubwiye ko hagomba gushakwa hakaboneka.

Yagize ati “Ku by’urusaku byo ntacyo nabikoraho kuko ikintu cyose gikwiye kugira igihe cyacyo, ariko buri gikorwa n’umwanya wacyo hari igihe hari n’aho gikorerwa. Naho inyubako  yo kubera igitaramo yo, nk’aha ntabwo hakoreshwa [yavugaga ahaberaga iki kiganiro] ? (Abaribitabireye iki kiganiro bishimiye iri jambo ry’Umukuru w’Igihugu bazamura amaboko bishimye cyane) harabarebwa na hano nahoze mbona hano tuzababwira babashakire ukuntu hakoreshwa rimwe na rimwe[…] ntabwo ari iteka kuko hari ibindi bihakorerwa”

Ikindi kibazo Igor Mabono yabajije ni ikijyanye  n’uko abahanzi bajya babyaza umusaruro umuziki bakora, Perezida Kagame yabwiye abashinzwe umuco ndetse na RDB  barimo  Emmanuel Hategeka  kwegera abahanzi bakaganira kuri iki kibazo. Perezida Kagame ati: “Mugomba gufasha bariya bantu hanyuma ushaka ubufasha tukaba twabushaka.”

Iki kiganiro Perezida Kagame yagiranaga n’urubyiruko cyabereye mu nyubako y’icyiciro gikuru cya FPR Inkotanyi, inyubako  yari ikoraniyemo urubyiruko rw’abanyamwuga mu ngeri zitandukanye ku mugoroba w’iki cyumweru tariki ya 19 Kanama 2018.

Igor Mabano wabajije Perezida Kagame ingorane bahura nazo mu gutegura ibitaramo
Perezida Kagame wamaze amasaha menshi ahagaze agerageza gusubiza ibibazo urubyiruko rwamubazaga

Muri iki kiganiro cyahuje urubyiruko na Perezida Kagame, hagaragayemo abahanzi batandukanye basanzwe bakomeye mu gihugu harimo Ama G The Black, Bruce Melody, Christopher, Oda Paccy, Phiona, Active, Peace, Social Mula, Buravan, Charly na Nina n’abandi.

Amag The Black yari afite akanyamuneza
Yvan Buravan  acinya adiho
Peace Jolis yari afite akanyamuneza muri iki kiganiro n’umukuru w’igihugu
Social Mula yitegereza anumva neza ibisubizo umukuru w’igihugu yatangaga
Pastor P acungira umukobwa wavugaga umuvugo
Bruce Melodie nawe yari ahari
Oda Paccy , Davis D na Christopher

Twitter
WhatsApp
FbMessenger