AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya muri kaminuza y’u Rwanda(UR)

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya muri Kaminuza y’u Rwanda aho Dr Didas Kayihura Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo mu gihe Dr Raymond Ndikumana yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere.

Ni impinduka zatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Didas Kayihura wagizwe Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, asanzwe ari
Umuyobozi Mukuru mu Ishuri Rikuru ryigisha Amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development).

Yigeze kuba Umuyobozi w’Agateganyo wa Koleji yigisha ibijyanye n’ubugeni na siyansi hagati ya 2016 – 2017. Yabaye kandi Umuyobozi w’Ishami ryigisha amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda hagati ya 2007 na 2009.

Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi mu 2015. Afite kandi ’Masters’ mu mategeko Mpuzamahanga yakuye muri Utrecht mu 2006. Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yacyigiye muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’amategeko.

Asanzwe ari Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, inshingano yatorewe mu 2021 cyane ko guhera mu 2019 yari Umuyobozi wungirije wayo.

Dr Raymond Ndikumana nawe yari asanzwe ari umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda. Yigeze kuba umuhuzabikorwa w’umushinga w’Abanya- Suède utera inkunga Kaminuza y’u Rwanda.

Yize muri Kaminuza ya Dundee muri Ecosse (2008-2009) mu bijyanye n’imari, akomereza muri Amerika muri Stanford yiga ibijyanye no gucunga imishinga (2013-2015) akomereza muri Örebro muri Suède aho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga mu by’Ubucuruzi n’Imari.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger