AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yashyizeho 5 bagize njyanama y’umujyi wa Kigali

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abajyanama batanu b’ umujyi wa Kigali bamwe mu bantu 11 bazaba kuba bagize Njyanama y’ umujyi wa Kigali.

Aba bashyizweho ni Dr. Jeannette Bayisenga, Gentil Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Mugemanshuro na Dr. Ernest Nsabimana, bakazongerwaho batandatu baturuka mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali, kandi umwe muri babiri baturuka muri buri karere akagomba kuba ari umugore.

Dr Bayisenge Jeannette ni umwarimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore ndetse yari Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akarere ka Gasabo, mu gihe Rugemanshuro Regis ari umuyobozi ushinzwe ihinduramikorere mu ikoranabuhanga muri BK Group Plc.

Dr Ernest Nsabimana we ni umuyobozi wa IPRC Karongi mu gihe Gilbert Muhutu ari umugenzuzi muri Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse yabaga mu nama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge.

Kuri uyu wa 17 Kanama 2019 nibwo bariyongeraho abajyanama batandatu bazahagararira uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho buri karere kazatanga abajyanama babiri kandi nibura umwe akazaba ari umugore. Ni amatora azatangira saa yine za mu gitondo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger