AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko kwiga Ikinyarwanda rukareka kukigoreka

Urubyiruko rurenga 600 rwasoje itorero Indangamirwa rya 12 kuri uyu wa kane tariki 08 Kanama 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye uru rubyiruko kwiga Ikinyarwanda kuko ari imwe mu nkingi z’umuco Nyarwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kumenya ururimi rwawe ari intambwe imwe mu muco iba ikwiye gusigasirwa na buri wese kandi agaterwa ishema narwo. Aha niho yahereye ahwitura urubyiruko kimwe n’abandi bose bakoresha Ikinyarwanda nabi kuko mu gihe badahindutse bazisanga cyarahindutse  urundi rurimi.

Ati “Kenshi nkunze kubivuga, njya numva Ikinyarwanda tuvuga twese, nitutareba neza tuzagihindura kibe urundi rurimi rutari Ikinyarwanda.”

“Twige ikinyarwanda, kuko kumenya ururimi rwawe ari intambwe imwe mu muco. Mpereza, ntabwo ari mereza, umuntu ntabwo ari umunu” Gushya, ikintu gishya.

“Icya kabiri mu Kinyarwanda, mu ndimi za Afurika tuzi birashoboka kuba ari Ikinyarwanda cyonyine uvuga ntu’ , ‘umuntu’, ntabwo ari ‘umunu’, bavuga ‘umuntu’, ntabwo ari ‘umunu’. Abanyarwanda bafite umwihariko wo kuvuga ‘ntu’, ntabwo ari ‘umunu’.”

“Hakaba gushya, ikintu gishya, shya. Ikintu gishya, ntabwo ari ikintu gisha. Iyo ushaka kuvuga ikinyuranyo cya Oya, ni Yego. Ntabwo ari ‘Ego’. Oya, Yego, ugakomeza. Mujye mwumva ko ari inshingano yanyu gukosora ibyo, mukavuga uko ibintu bikwiye kuvugwa.”

Perezida Kagame yasabye abakoresha iyi mvugo bamwe bita iy’abahanzi ko nibabishaka bajya babikorera aho bikwiye ariko mu bihe bisanzwe ‘tuvuge ikinyarwanda’

Yasabye ko mu bumenyi urubyiruko ruba rwahawe mu itorero, hakwiye no kongerwamo no kumenya neza Ikinyarwanda. Ati “Bamporiki hari abasaza wavuze, abantu bakuru baje gutanga amasomo, bigisha aba bana, ntabwo ari ukwigisha amateka gusa bajye bigisha n’Ikinyarwanda.”

Yasabye abashinzwe umuco gufata iya mbere bagasigasira ururimi rw’Ikinyarwanda birinda ko gikomeza gukoreshwa nabi mu buryo busa n’ubugezweho.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rukwiye kurangwa n’umuco wa Kinyarwanda kuko n’ibindi bihugu nabyo bifite uwabyo ubiranga kandi bakarangwa n’indangagaciro yo kumvira

Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko kutagarukira ku gukora ibyoroshye nk’imigati. Ati “gukora umugati nabyo birimo ubumenyi ariko ubigereranyije gukora umugati no gukora imodoka ubumenyi buratandukanye cyane.”

Yavuze kandi ko uretse n’imodoka, abantu bakwiye no gutekereza no ku bigezweho nka telefone.

“Aya matelefone mwese muba mufite y’ibitangaza akanabatwara amafaranga menshi cyane nka Iphone, Samsung, blackberry… iyo uyifite uyikoresha, igikurikiraho ujye wibaza uti iyi telefone ikorerwa he? Ikorwa ite? Irimo iki? Kuki igezweho? Kuki ifite ingufu muri yo?”

Yibibukije ko amashuri biga abemerera kuba batekereza ibi bintu, cyane ko bisaba ubumenyi kandi bakaba babufite. ‘

Iri torero ryatangiye ku wa 24 Kamena mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ryitabirwa n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga n’ababa imbere mu gihugu biganjemo abanyeshuri babaye indashyikirwa. Abitabiriye ni Abanyarwanda bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35 kandi bafite ubuzima buzira umuze.

Itorero indangamirwa ryatangiye mu 2008, aho abana bazaga mu biruhuko bagahabwa inyigisho z’indangagaciro zitandukanye, kugirango nasubira yo, azababwire ibyiza by’u Rwanda.

Harimo abagera 363 barangije amashuri yisumbuye, 48 rw’indashyikirwa ruyobora abandi, 5 bagarutse gutozwa, abandi 80 b’abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga, 69 bo mu nzego zareta n’ibigo bitandukanye 55 abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye. Bose hamwe abaturuka mu Rwanda 81.18%.

Umuhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 12 wabereye mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo
Intore zakoze akarasisi ziyereka imbere y’abayobozi

 

 

Hakozwe n’imyiyereko mu mikino njyarugamba
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rurangije Itorero Indangamirwa ko rukwiye kwiga Ikinyarwanda kandi rukagikoresha neza, kuko ari ururimi rubumbatiye umuco Nyarwanda.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger