AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Perezida Kagame yasabye Ubushinwa ikintu gifitiye u Rwanda akamaro gakomeye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye Ubushinwa kohereza bamukerarugendo babwo mu Rwanda, kuza kwihera ijisho ibyiza nyaburanga bitatse iki gihugu ndetse binafite akamaro ku babisura.

Mu butumire bwe, perezida Kagame yagaragaje ko uRwanda ari igihugu cy’imisozi 1000 ni igihugu cyiza, gikeye, gitekanye kandi gisukuye, urugo rw’ingagi zo mu misozi ziboneka hake ku Isi, n’izindi nyamaswa 5 nini ari zo intare, inkura zirabura, inzovu, ingwe n’imbogo.

Uretse ibyoza nyaburanga bishingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima, u Rwanda rukomeje kwagura serivisi zo kwakira ba mukerarugendo mu buryo bwihariye ndetse bakanasogongezwa ku bunararibonye bw’umuco n’amateka by’Igihugu.

Ibyo bijyana no kuba uko bukeye n’uko bwije ari ko hagenda hahangwa serivisi nshya zifasha ba mukerarugendo kuryoherwa no kumara igihe kinini mu Gihugu.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye itangizwa ry’Imurikagurisha rya kabiri ry’u Bushinwa n’Afurika mu bukungu n’ubucuruzi, Perezida Kagame yavuze imyato ubutwererane bw’u Rwanda n’Afurika bumaze imyaka 50 asanga ari intambwe y’ingenzi mu rwego rw’ihuriro ry’ubufatanye bw’u Bushinwa n’Afurika (FOCAC).

Aho ni na ho yahereye asaba ba mukerarugendo bo mu Bushinwa kudacikanwa n’amahirwe yo kuza kwirebera ibyiza bategurirwa, ati: “Munyemerere rero gutumira mbikuye ku mutima ba mukerarugendo b’Abashinwa ngo bazaze gusura u Rwanda no kwibonera umunezero bakomora ku rusobe rw’ibinyabuzima bidasanzwe ndetse n’urugwiro rw’Abanyafurika.”

Yibukije ko u Rwanda rutanga Visa ku Bashinwa bose bakigera ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw’u Bushinwa n’Afurika bushingiye ku cyemezo gikomeye cyafashwe na Perezida wa Repubulika y’u Bushinwa Perezida Xi Jinping mu nama ya FOCAC yabereye i Beijing mu 2018.

Ati: “Tumaze kubona agaciro k’iki gikorwa. Muri Expo ya mbere mu 2019, amasosiyete yo mu Rwanda yabonye amasezerano y’ubucuruzi atanga umusaruro, cyane cyane mu kugeza ibicuruzwa by’ubuhinzi byihariye ku isoko ry’u Bushinwa.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko iyi ntsinzi yagize uruhare mu kuzamura intego y’urwego rw’ubucuruzi bushingiye ku bubuhinzi, anagaragaza uburyo u Rwanda rwishimiye uko abaguzi b’Abashinwa bakiriye ibyo bicuruzwa birimo urusenda rwiza, icyayi, n’ikawa.

Yakomeje agira ati: “Uyu mwaka ni yubile y’imyaka 50 y’umubano w’u Rwanda na Repubulika y’u Bushinwa. Intego yacu ihamye ni ugukomeza ubutwererane no mu kindi gice cy’ikinyejana.”

Yashimiye ubuyobozi n’abaturage bo mu Ntara ya Hunan bateguye imurikagurisha ry’uyu mwaka, avuga ko Umujyi wa Kigali n’Intara ya Hunan birimo gukora ubushakashatsi ku bufatanye mu bukungu n’uburezi.

Yasoje ashimira Perezida Xi Jinping uburyo bwose bw’ubufatanye n’ubufasha u Bushinwa bugenera u Rwanda by’umwihariko muri iki gihe Iis yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, ahamya ko ibyo bikkorwa bishimangira umurunga w’ubushuti bw’Afurika n’u Bushinwa buzakomeza gusigasirwa.

Mu mwaka wa 2018, u Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano 15 y’ubufatanye nyuma y’uruzinduko rwa Prezida w’U Bushinwa Xi Jinping mu Rwanda, arimo ayo mu rwego rw’ubucuruzi, ishoramari, ingendo zo mu kirere, urwego rw’ubuzima n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger