AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yasabiye ibihano biremereye abahohotera abagore n’abana

Perezida Paul Kagame aravuga ko hagikenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage, kuko harimo ibirushaho kugenda bikomera ndetse no kwiyongera.

Perezida Kagame ibi yabitangaje tariki 06 Nzeri 2021, ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza 2021- 2022, umuhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yasabye ko ibihano bitangwa ku bafata abagore ku ngufu n’abasambanya abana byongerwa, nk’uburyo byatuma abantu barushaho kubigendera kure.

Kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango ni ikijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryibasira abagore n’abana ndetse n’umubare w’abangavu basambanywa.

Perezida Kagame yavuze ko iryo hohoterwa hari aho byiyongera ku buryo nta gikozwe, byaba nk’umuco wimitswe, ashimangira ko bigomba kurwanywa bifatika.

Ati “Ingamba n’ibihano bikwiye kwiyongera, bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera. Iyo ujenjeka ndetse rimwe bigasa nk’aho kuri bamwe ari ibintu byemewe, sibyo. Dukwiye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, inkiko, abacamanza n’abashinjacyaha; icyo kintu tukagikurikirana tugashyiramo ingufu tukabona ko byahindutse byanze bikunze.’’

“Abakora ibi byaha, ababafasha n’ababahishira bakwiriye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora kubuza abandi kubijyamo cyangwa kubyitabira.’’

Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, ab’igitsina gore bakorewe ihohoterwa bangana na 48.809.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yerekana ko mu 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda bari 17.849, mu 2017 bari 17.337 naho mu 2018, bageze ku 19.832, mu gihe hagati ya Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.

Ni ikibazo gifite ubukana ahanini kuko imibare yatangajwe ari iy’abamenyekanye, banatanze ibirego mu nzego zibishinzwe.

Perezida Kagame yabwiye abacamanza kuzirikana ko abantu bagana inkiko bizeye ko “babatega amatwi, bagaca imanza bashingiye ku buhamya n’ibimenyetso byatanzwe nk’uko amategeko abiteganya.”

Yavuze ko abacamanza na bo bakivugwamo ruswa kandi ikwiye gucika kugira ngo umwuga wabo ukorwe neza.

Ati “Turacyumva hamwe na hamwe n’abacamanza cyangwa n’abandi bakorana na bo hakiri ugutega ibiganza ngo hagire icyo babashyira mu ntoki, iyi ni imikorere na yo mibi, tubivuze kenshi, bimaze igihe. Nabyo byari bikwiye kurandurwa.Ibyo si ibintu twakwishimira, si ibyo kwihanganira.’’

Yatanze urugero yifashishije raporo ya Transparency International Rwanda ivuga ko mu nyigo yakoze yasanze abagera kuri 18%, bagaragaza ko hakirwa amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 Frw kugeza kuri miliyoni 120 Frw ya ruswa.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari intambwe ikomeye imaze guterwa, hakenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ni mu gihe umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger