AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yambitse impeta y’ishimwe Zhao umunyamabanga mukuru wa ITU(Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yambitse Impeta y’Ishimwe yitwa “Agaciro” Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Houlin Zhao.

Perezida Kagame yanaboneyeho umwanya wo kumushimira ku musanzu we nk’Umuyobozi w’uyu muryango mu kwimakaza ikoranabuhanga mu itumanaho ku Isi.

Zhao yambitswe Impeta y’Ishimwe yitwa Agaciro mu muhango wabereye muri Village Urugwiro. Witabiriwe n’abantu bake barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula; Umujyanama mu bya Politiki muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Xing Yuchun n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Emmanuel Mugabe.

ITU ni Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bijyanye n’Ikoranabuhanga n’Itumanaho. Rifite icyicaro i Genève mu Busuwisi, ryashinzwe mu 1865.



Riyoborwa na Houlin Zhao, Umugabo w’imyaka 72 ukomoka mu Bushinwa. Yatorewe bwa mbere kuyobora uyu muryango mu nama yawo yabereye i Busan mu 2014 yongera gutorerwa indi manda mu 2018 mu nama yabereye i Dubai.

Asanzwe ari umuntu ukomeye w’inshuti y’u Rwanda, uruba hafi mu bikorwa byarwo bijyanye no kwihutisha ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye.

Impeta y’Ishimwe yitwa Agaciro ni imwe muri eshanu zitangwa mu Rwanda. Izindi enye ni Igihango; Indashyikirwa; Indangamirwa n’Indengabaganizi.

“Agaciro” ihabwa Umuyobozi w’Igihugu cyangwa wa Guverinoma w’Umunyarwanda cyangwa w’umunyamahanga, umukuru w’umuryango mpuzamahanga cyangwa umuyobozi wo ku rwego rw’Ikirenga waranzwe n’ibikorwa biteza imbere inyungu z’u Rwanda muri politiki, mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage haba mu Rwanda cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

“Agaciro” ni impeta y’ishimwe y’icyubahiro iteye nk’uruziga rukozwe mu kirango n’ibara by’imirasire y’izuba ihuriye hamwe.

Mu mpeta hagati harimo inyenyeri ifite inguni umunani ziri mu ibara ry’icyatsi kibisi cyijimye. Hagati harimo ikirango cya Repubulika y’u Rwanda kizengurutswe n’uruziga rufite ibara ry’ubururu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger