AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yakuye Amb.Olivier Nduhungirehe ku mirimo yari ashinzwe

Perezida Paul Kagame yavanye ku mirimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, kubera imikorere yamuranze yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki y’igihugu.

Itangazo rivana Nduhungirehe ku mirimo yari amazeho imyaka isaga ibiri ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard mu izina rya Perezida Paul Kagame.

Rivuga ko “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 9 Mata 2020, Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Amb. Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki za Leta mu kazi yari ashinzwe.’’

Nduhungirehe Olivier yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, kuva ku wa 30 Kanama 2017.

Mu 2007 nibwo Nduhungirehe yatangiye guhabwa inshingano z’ububanyi n’amahanga, yabaye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia [2007-2010] n’i New York muri Amerika.

Yavuye muri Amerika muri Gicurasi 2015 agizwe Umuyobozi mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga mbere yo kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi aho yamaze imyaka ibiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger