AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yakoze impinduka mu myanya imwe y’ubuyobozi bw’igihugu

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ashingiye ku biteganwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo zaryo ya 112 n’iya 116, yakoze impinduka mu myanya imwe y’ubuyobozi bw’igihugu ashyiraho abayobozi bashya.

Ngabitsinze wari usanzwe ayobora Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu izwi nka PAC yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Bakuramutsa Feza Urujeni wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Asimbuye Ines Mpambara uherutse kugirwa Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.


Twitter
WhatsApp
FbMessenger