Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yakoze impinduka mu gisirikare cy’u Rwanda

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021, yakoze impinduka mu gisirikare cy’u Rwnda aho yazamuye bamwe mu basirikare bakomeye ndetse anahita abaha inshingano nshya.

Perezida wa Repubulika yazamuriye amapeti abarimo General Major Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General anagirwa Umugaba w’Ingabozirwanira ku butaka

Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF.

Lt General Muganga wari umaze igihe kirekire ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu basirikare bakuru barwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Mata 2012 ni bwo Muganga yavanywe ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General. Yayoboye Diviziyo ya Kane mbere yo kujya kwiga mu mahanga aho yavuye agahabwa kuyobora Diviziyo ya Mbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger